Kuri uyu wa Kane wa tariki 4 Ugushyingo 2025, ni bwo i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haza gushyirwa umukono ku masezerano hagati y’u Rwanda ndetse na Repubulika ya Demokarasi ya Congo agamije gushyira akadomo ku ntambara imaze imyaka myinshi iyogoza Uburasirazuba bwa Congo.
Abakuru b’ibihugu byombi FĂ©lix Tshisekedi(DR Congo) na Paul Kagame w’u Rwanda bamaze kugera i Washington gusinya aya masezerano aho abarimo William Ruto wa Kenya,  JoĂŁo Manuel Lourenço wa Angola ndetse na Evariste Ndayishimiye bose bari muri Amerika.
Ibyo kumenya
- Gahunda y’isinywa ry’amasezerano iratangira saa 10:00 za mu gitondo ku isaha y’i Washington (biraba ari saa 5:00 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda), ibimburirwe n’umuhango wo kwakira abashyitsi mu muhezo.
- Biteganyijwe ko Perezida Trump aba aherekejwe n’abayobozi bakuru bo muri Guverinoma ya Amerika, barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, baza kwakira abayobozi bombi (uw’u Rwanda na RDC).
- Hagati ya saa 10:30 na saa 11:30 za mu gitondo (saa 5:30 kugeza saa 6:30 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda], abayobozi batatu barahurira mu cyumba cya East Room mu muhango nyir’izina wo gusinya amasezerano, utambutswa imbona nkubone mu buryo bw’amashusho.
- Hagati ya saa 11:30 na saa 1:00 z’amanywa (saa 6:30 kugeza saa 8:00 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda), harafatwa ifunguro ribera mu muhezo muri State Dining Room, ibiganiro bikaza kwibanda ku buryo amasezerano azashyirwa mu bikorwa.
- Hagati ya saa 1:00 na saa 2:30 z’amanywa (saa 8:00 kugeza saa 9:30 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda), abayobozi baragira umwanya mugufi wo kuganira n’itangazamakuru bari kumwe n’Umuvugizi wo mu biro bya Perezida Zunze Ubumwe za Amerika (White House), Karoline Leavitt, hakurikireho gufata amafoto. Nyuma yaho, abayobozi baritabira izindi gahunda zabo ku ruhande.
Amasezerano akubiyemo ibijyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu, birimo gukorana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushyira mu bikorwa imishinga minini y’ibikorwa remezo, ihuriwemo n’abashoramari bo muri Amerika.
Aya masezerano kandi ni ikizere ku batuye Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse n’abatuye akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange ku ngingo y’umutekano n’amahoro birambye