Kuri uyu wa Kane wa tariki 04 Ukuboza 2025, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hasinywe amasezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’imyaka 30 y’amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.
Ni amakimbiranye yibasiraga igice cy’uburasirazuba bwa Congo aho kuri ubu ikigezweho ari umutwe wa M23 uri guca ibintu muri iki gice umutwe byizerwa ko uterwa inkunga n’u Rwanda nubwo rwo rubihakana.
Udushya twaranze isinywa ryaya masezerano
1.Kagame na Tshisekedi Banze Guhana Ibiganza
Mu isinywa ry’amasezerano mpuzamahanga, guhana ibiganza ni ikimenyetso gikomeye cy’ubwiyunge. Ariko mu mashusho yose yafashwe n’itangazamakuru, Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi ntibigeze bahana ibiganza ndetse ntibanigeze bakoranaho. Bombi basuhuje Trump, ariko ntibigeze basuhuzanya hagati yabo. Ibi byahise bitera impaka ku mbuga nkoranyambaga, benshi bibaza niba icyizere cy’amasezerano kizaba gikomeye mu gihe n’umuco wa dipolomasi utubahirijwe.
2.Tshisekedi yerekanye igitabo gifunze mu gihe abandi bafunguye
Mu gihe cyo kwerekana amasezerano yari amaze gusinywe, Perezida Kagame na Perezida Trump berekanye ibitabo by’amasezerano bifunguye nk’uko bisanzwe bikorwa. Ariko Perezida Tshisekedi we yamaze hafi umunota wose yerekana igitabo cye gifunze. Byasabye ko abashinzwe protokole bamusanga bakamubwira kugifungura. Nyamara nubwo yagifunguye, yakomeje kugifata mu buryo bwateye urujij.
3.Perezida Trump yananiwe kuvuga neza izina rya Tshisekedi
Mu ijambo rye, Trump yagize Ati: “Ndashaka gushimira abaperezida b’inshuti, Perezida Kisekise…” aho yashakaga kuvuga Perezida Tshisekedi.
4.Isura itishimye ya perezida Tshisekedi
Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Perezida Tshisekedi asa n’utishimye. No mu ifoto y’urwibutso yafashwe ari kumwe na Trump na Kagame ntiyigeze amwenyura. Ibi byahise bitera ibibazo n’impaka hagati y’abasesenguzi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza niba koko Tshisekedi yishimiye amasezerano 100%.
5.Trump yagaragaje uburyo Paul Kagame na Tshisekedi bakundana!
Perezida Trump yatunguranye agaragaza uburyo umukuru w’u Rwanda n’uwa Congo bakundana yirengaje ko batigeze banakorana mu biganza, Trump yagize Ati “Reba uburyo bakundana hagi yabo”
Uyu muhango warimo n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika ndetse bashimiwe na perezida Trump ku muhate wabo ndetse bagenerwa umwanya wo gutanga imbyirwa ruhame zabo.