Rutahizamu ukomoka muri Senegal, Fall Ngagne, akomeje guteza urujijo mu bafana ba Rayon Sports n’ubuyobozi b’iyi kipe, nyuma y’aho byemejwe ko yakize imvune yari imaze amezi menshi imutera ikibazo ariko akanga kugaruka mu kibuga.
Amakuru dukesha SK FM yemeza ko ikibazo kiri hagati y’uyu mukinnyi n’abatoza cyaba cyararenze iby’imvune.
Ku wa 24 Gashyantare 2025, nibwo hasohotse amakuru ko imvune Fall Ngagne yagize mu mukino Rayon Sports yanganyijemo na Amagaju FC 1-1 izamushyira hanze y’ikibuga nibura amezi umunani.
Icyo gihe, ubuyobozi n’abafana batewe impungenge no kubura umwe mu bakinnyi bari bafite uruhare runini mu gutsinda ibitego byinshi ndetse no kuyobora urutonde rwa shampiyona mu gihe kinini nubwo byaje kurangira ikipe ibuze igikombe mu mikino ya nyuma.
Nyuma y’igihe kinini ari mu mvune, ku wa 18 Ugushyingo 2025, Fall Ngagne hamwe na Ndikumana Asmane batangaje ko bagarutse mu myitozo.
Asmane yahise atangira kugaragara mu mikino ya Rayon Sports, ariko abafana bategereje Fall baraheba. Icyo gihe haje gucicikana amakuru ko uyu rutahizamu atakiri mu bibazo by’imvune, ahubwo ko hari abamuvugira mu matwi bamubuza kugaruka mu kibuga.
Binavugwa kandi ko Fall Ngagne ubwe atishimiye umutoza Haruna Ferouz, akemeza ko uyu mutoza “adashobora kumufasha kugaruka ku rwego rwe rwiza”. Ibi nibyo byibazwa na benshi nk’impamvu nyamukuru iri gutuma uyu mukinnyi akomeje kwigira kure y’ikipe.
Mu kiganiro Perezida w’Agateganyo wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yaraye agiranye n’itangazamakuru, yemeje ko Fall Ngagne yakize neza hashingiwe ku bizamini aherutse gukorerwa n’abaganga b’inzobere.
Yagize ati:“Abakora imyitozo barabibona ko Fall akora ibikorwa byose by’umukinnyi witeguye. Twakoze ibizamini byimbitse, umuganga w’inzobere atubwira ko ameze neza, hasigaye ko umutoza amugeneye iminota.”
Yakomeje avuga ko ikipe idashobora gukomeza kwihanganira umukinnyi utakora akazi ke:
“Amezi icyenda twamwitayeho, nta cyo tumurimo. Niba ashaka gukina arajyamo, niba afite impamvu ze bwite tuganira ibindi.”
Ku rundi ruhande, amakuru yizewe avuga ko APR FC na Police FC zatangiye kumwifuza, ndetse agent we yaba ari mu bamubuza gukina ngo birusheho koroshya inzira yo kuva muri Rayon Sports. Uyu rutahizamu arasigaranye umwaka umwe mu masezerano.