Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025, umutwe wa M23 wigaruriye agace ka Luvungi gaherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
M23 yafashe Luvungi nyuma y’iminsi itanu yari imaze iyirwaniramo mu buryo bukomeye n’ingabo zirimo iza Leta ya Congo (FARDC), n’iz’u Burundi (FDNB) ndetse n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo.
Kuri ubu ziriya ngabo nyuma yo kwirukanwa muri kariya gace, amakuru avuga ko zahise zihunga zerekeza mu gace ka Sange ndetse no mu mujyi wa Uvira.
Luvungi yafashwe ku manwa yo kuri uyu wa Gatandatu, iriyongera ku gace ka Rurambo ko mu misozi miremire ya Uvira ingabo za AFC/M23 zafashe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Ibi biri kuba nyuma y’uko kuri uyu wa Kane wa tariki 04 Ukuboza 2025, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hasinywe amasezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’imyaka 30 y’amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.
Ni amakimbiranye yibasiraga igice cy’uburasirazuba bwa Congo aho kuri ubu ikigezweho ari umutwe wa M23 uri guca ibintu muri iki gice umutwe byizerwa ko uterwa inkunga n’u Rwanda nubwo rwo rubihakana.
Ni amasezerano yari ahagarikiwe na perezida wa Amerika Donald Trump aho yashimiye Perezida Kagame na Tshisekedi ku bw’ubutwari bagaragaje bwo kwemera gushyira umukono kuri ariya masezerano.