Amakuru mashya aturuka muri Sange, mu kibaya cya Rusizi, mu birometero birenga 30 uvuye mu mujyi wa Uvira, aremeza ko mu masaha y’umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 7 Ukuboza 2025, hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu menshi.
Ibi byahise bituma ubuzima bw’abaturage bujya mu kaga, mu gihe impamvu nyamukuru y’ivuga ry’amasasu akabije rikomeje kuba urujijo.
Abatuye muri ako gace baravuga ko amasasu yatangiye kumvikana mu masaha y’umugoroba, ndetse akaza gukomeza mu buryo budasanzwe, bamwe bavuga ko ari imirwano hagati y’ingabo za FARDC zasubiranyemo, mu gihe abandi bavuga ko AFC/M23 yaba yamaze kwinjira muri aka gace.
Ibi bibaye mu gihe AFC/M23 ikomeje kwagura ibirindiro by’ayo dore ko ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru yigaruriye umujyi wa Lubirizi. Ibi byabaye nyuma y’uko ku wa gatandatu yafashe Bwegera, Mutarure ndetse na Luvungi, ibice byari bikomeye mu rwego rw’ubugenzuzi bwa FARDC.
Nubwo igisirikare cya FARDC cyatangaje ko kikiri mu mujyi wa Lubirizi, cyemeza ko cyikuye muri Luvungi ‘kugira ngo kirengere ubuzima bw’abaturage.”
Amakuru yandi kandi yemeza ko urusaku rw’amasasu ruri kumvikana muri Sange ruterwa n’ubwumvikane buke bwibasiriye ingabo za FARDC, nyuma yo gutakaza ibice byinshi muri iyi minsi, bikaba byaviriyemo bamwe mu basirikare kurwana hagati yabo.
Abaturage baravuga ko bafite impungenge zikomeye ku mutekano wabo, cyane ko imirwano ikomeje kwegera ibice bicumbikiye abaturage benshi ndetse bikaba byashimangira ko ibihe biri imbere bishobora kuba bibi kurushaho niba inzira z’amahoro zidakurikijwe.