Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo idakwiye kwegeka ku Rwanda ibikorwa byo kurenga ku gahenge, nyuma yuko muri Kivu y’Epfo hakomeje kubera imirwano.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukuboza 2025.
U Rwanda ruvuga kandi ko “rwamaganye ibyakozwe n’igisirikare cya Congo (FARDC) n’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) bakomeje kurasa mu bice bituwe n’abasivile byegereye umupaka w’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko mu cyumweru gishize, hari ibisasu byagiye bituruka mu Burundi byarashwe mu gace ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo, byatumye Abanyekongo barenga 1 000 bambuka umupaka wa Bugarama bagahungira mu Rwanda.
Iri tangazo rikagira riti “Igisirikare cy’u Burundi kimaze kugira abasirikare bagera ku 20 000 muri Kivu y’Epfo mu kazi bahawe na Guverinoma ya DRC, byumwihariko bakaba baragose ibice bituwe n’Abanyamulenge muri Minembwe, hagamijwe kwicisha inzara abaturage.”
Guverinoma ivuga ko Umuryango mpuzamahanga wagiye ugaragarizwa iby’ibi bikorwa by’ubutegetsi bwa DRC bukomeje inzira yabwo y’imirwano, na wo ugasaba ko bihagarara, ariko ko DRC yo yakomeje umurongo wayo nk’uko byagaragaye mu cyumweru gishize.
Kubura ubushake kwa DRC ku byo yasabwe byo kurandura umutwe wa FDLR nk’uko biteganywa n’amasezerano y’Amahoro yo muri Kamena 2025, bikomeje gutinza umuti wo kurangiza amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC, kandi ko bigaragaza ko iki Gihugu kitabikozwa.
U Rwanda ruvuga ko ibi bikorwa byose bihonyora ibikubiye mu masezerano, ari intambamyi ikomeye yo kugera ku mahoro, kandi ko bizakomeza gutuma Abanyekongo bo mu Burasirazuba bwa DRC bakomeza kuba mu kangaratete.