Amakuru mashya aturuka mu gace ka Ndondo, gaherereye muri gurupema ya Bijombo muri teritware ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo, arerekana impinduka zikomeye mu miterere y’umutekano nyuma y’iyisubizwa inyuma ry’ingabo za FARDC n’iza Burundi.
Mu masaha ya nijoro rya keye, ahagana saa mbili, ni bwo ingabo nyinshi z’u Burundi ndetse n’iza FARDC zatangiye kuva mu bice bitandukanye bya Ndondo birimo Murambya, Gahuna n’ahandi, nyuma yo kotswa igitutu gikomeye n’ingabo za Twirwaneho, zikomeje guhashya igisirikare cya Leta.
Amakuru yemejwe n’amasoko y’imbere mu gace ka Bijombo avuga ko Twirwaneho yasatiriye utu duce mu gitondo cyo kuri uyu munsi, ihita yirukana burundu ingabo zari zisigaye mu bice byavuzwe haruguru.
Abo basirikare ba FARDC n’ab’u Burundi, nk’uko bikomeza kuvugwa n’abatuye muri aka gace, bari guhungira mu Bibogobogo berekeza mu mujyi wa Baraka muri teritware ya Fizi.
Kugeza ubu, amakuru yemeza ko Twirwaneho ari yo ifite ububasha mu bice bikomeye birimo ku Wumugeti, kagogo, Irango n’utundi duce twari dusanzwe tugenzurwa n’ingabo z’u Burundi na FARDC. Ibi bituma Bijombo n’Inkengero zayo ziba imwe mu duce turimo impinduka zikomeye mu rwego rwa gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibi byose bibaye mu gihe AFC/M23/MRDP-Twirwaneho biri mu rugamba rumaze guhindura isura y’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, aho ku wa kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025, yafashe umujyi ukomeye wa Uvira.