Polisi y’u Burundi yatangaje ko abaturage bashobora kujya bakurikiranwa n’amategeko igihe bafite amafoto cyangwa amashusho y’urukozasoni muri telefone zabo, hashingiwe ku mategeko yo mu mwaka 2022 agamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa kuri murandasi.
Ibi byemejwe na Lt Col Nkurikiye inzobere mu byaha by’ikoranabuhanga, ubwo yaganirizaga abanyamakuru i Bujumbura. Yavuze ko kubika pornography mu bikoresho by’ikoranabuhanga, n’iyo nyirabyo atayikwirakwiza, bifatwa nk’icyaha gihanwa n’igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu, ndetse n’amande hagati ya miliyoni ebyiri neshanu z’amafaranga y’u Burundi (BIF).
Nkurikiye yasobanuye ko iri tegeko ryibanda cyane ku kurinda abakobwa n’abagore, bahura cyane n’ihohoterwa rikorerwa kuri murandasi, ririmo koherezwa ku ngufu amashusho y’ibanga cyangwa kubahatira imibonano binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Iri tegeko riteganya ibihano bikomeye kuri imwe mu myitwarire ikunze kugaragara kuri murandasi irimo:
- Gukora cyangwa gusakaza amashusho y’ubusambanyi ku bushake: igifungo cy’imyaka 5–10 n’amande ya miliyoni 20–30 BIF
- Gukwirakwiza amafoto y’ibanga y’abandi: igifungo cy’amezi 3–12 n’amande ya 50,000–100,000 BIF
- Kwiyitirira undi muntu kuri murandasi: igifungo cy’imyaka 2–5 n’amande ya miliyoni 10–20 BIF
- Kubika amashusho y’umuntu mu mugambi wo kumwaka amafaranga (sextortion): igifungo cy’imyaka 2–5 n’amande ya miliyoni 2–5 BIF
- Kubika amashusho y’urukozasoni muri telefone: igifungo cy’imyaka 2–5 n’amande ya miliyoni 2–5 BIF
Polisi yavuze ko ibi bihano bigamije guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurinda cyane cyane urubyiruko, rukomeje kugenda rugaragaza ingaruka zikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga.