Abakerarugendo baturutse mu bihugu bibarirwa muri za mirongo harimo nabo mu gihugu cy’Ubwongereza bashobora kujya basabwa gutanga raporo yuko bakoresheje imbuga nkoranyambaga zabo mu myaka itanu iheruka.
Ibi bizajya bikorwa nka kimwe mu bigenderwaho mu kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nkuko byatangajwe mu cyifuzo gishya cy’abategetsi ba Amerika.
Uburyo bushya buzagira ingaruka ku bantu baturuka mu bihugu bibarirwa muri mirongo byemerewe kumara iminsi 90 muri Amerika nta ‘visa’ (uruhushya rwo kwinjira mu kindi gihugu), nyuma yo kuzuza ibisabwa bakoresheje ifishi izwi nka Electronic System for Travel (ESTA).
Kuva yasubira ku butegetsi mu kwezi kwa mbere, Perezida Donad Trump yashyize imbaraga mu gukaza amategeko agenga imipaka muri rusange, avuga ko agamije kurinda umutekano w’igihugu.
Abasesenguzi kuri iyi gahunda nshya, bavuga ko ibi bishobora kuba inzitizi ku bashobora gusura iki gihugu, cyangwa bikangiza uburenganzira bwabo ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga.