Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yasobanuye ko igipfuko cyagaragaye ku kiganza cy’iburyo cya Perezida Donald Trump mu minsi ishize, cyatewe n’uko ahora asuhuzanya n’abantu benshi mu bikorwa bye bya buri munsi, ku buryo umubiri we ushobora kugira ibikomere bito.
Mu minsi ishize, nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaye afite igipfuko ku kiganza cy’iburyo inyuma, bituma havuka impaka ku bibazo by’ubuzima bwe.
Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yabwiye itangazamakuru ko ibi biterwa n’uko ahora asuhuzanya n’abantu benshi, yibutsa ko ibisobanuro nk’ibi byatanzwe no mu mezi ashize ubwo Trump yagaragaraga mu ruhame afite igikomere.
Leavitt yasobanuye kandi ko Perezida Trump afata imiti ya Aspirin buri munsi ku buryo ishobora gutuma agira ibikomere ku mubiri we.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 9 Ukuboza 2025, Trump yashyize ubutumwa bwuzuye umujinya ku rubuga rwa Truth Social, avuga ko inkuru zivuga ku buzima bwe ari ubugambanyi bukomeye.
Perezida Trump aheruka gukora isuzuma ry’ubuzima mu Ukwakira, harimo na MRI ndetse umuganga we yatangaje ko ameze neza. Nubwo ibi bisobanuro bitangwa na White House bigamije guhosha impaka, ibibazo ku buzima bwa Trump bikomeje kuvugwa cyane cyane ko ari we mukuru w’igihugu watowe afite imyaka myinshi mu mateka ya Amerika.