Umugabane wa Afurika numwe mu bice by’Isi byugarijwe n’ubukene ndeste n’umutekano mucye bitwara ubuzima bw’abantu ariko n’ubukungu bukahagendera binyuze mu kuwusahura.
Ibi bituma uyu mugabane wisanga mu bibazo by’amadeni y’ibihugu bikomeye birimo u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Banki y’Isi ndetse n’abandi gusa igihangayikije n’uko benshi muri aya amafaranga atajya mu bikorwa biteza imbere umugabane aho amwe yifashishwa mu bikorwa by’urugomo ndetse no kubaka igisirikare.
Ibi ni ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bifite amadeni menshi
10- Guinea-Bissau: Iki gihugu gifite umwenda rusange ugera kuri 82.3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu(GDP) wa 2024. Umwenda w’imbere wonyine uragera kuri 55.5% by’umwenda wose (ugereranyije na 44.5% ku mwenda wo hanze) wo mu mwaka 2023.
Abaterankunga nyamukuru b’igihugu mu myenda yo hanze ni Banki y’Isi (30.2%) na BOAD (Banki y’Iterambere ry’Afrika y’Iburengerazuba) ungana na 28.6%.
9 – Mauritius: IMF ivuga ko Mauritius ifite umwenda rusange wa 88% bya GDP mu mwaka 2024.
8- Malawi: Iki gihugu kibarirwa umwe ungana na 88% bya GDP yacyo. ugenekereje ukaba ungana na miliyari 10.3 z’amadolari.
7- Misiri: Imibare rusange y’igihugu cya Misiri yerekanaga ko iki gihugu gifite umwenda ugera hafi kuri 83% bya GDP yo mu mwaka wa 2024.
6- Mozambique: Mozambique iri mu bihugu bifite imyenda myinshi ku mugabane wa Afurika. Mu mpera za 2024, umwenda wa Mozambique wabarirwaga kuri miliyari 16.238 z’amadolari ndetse mu mwak 2025 umwenda wageze ku 100% bya GDP y’iki gihugu.
5- Repubulika ya Congo: Nubwo umwenda wa Repubulika ya Congo ugenda ugabanuka, kuva kuri 103,6% mu mwaka 2020 ukagera kuri 93,6% muri 2024, urwego uyu mwenda uriho rukomeje guhangayikisha iki gihugu.
4- Cape Verde: Nubwo umwenda rusange w’ibi birwa ugenda ugabanuka, ukamanuka uva kuri 127.5% bya GDP muri 2022 ukagera kuri 114.0% muri 2023, ukomeje kuba hejuru yi 100% y’umusaruro rusange w’igihugu aho uhagaze kuri 109.4% bya GDP muri 2024.
3- Zambia: Ikigega mpuzamahanga cy’imari kivuga ko umwenda rusange w’iki gihugu cya Afurika y’amajyepfo wageze kuri miliyari 21.4 z’amadolari mu mpera za 2024 gusa Biteganyijwe ko umwenda rusange uzagera kuri 91.1% bya GDP mu mpera za 2025, ugereranyije na 114% ya GDP muri 2024.
2- Senegal: Iki igihugu gifite umwenda uhwanye na 119% by’umusaruro rusange w’igihugu, bituma Senegali iba igihugu cya kabiri mu madeni ku mugabane wa Afurika gusa iyi mibare ireba gusa umwenda wa guverinoma nkuru. Umwenda uhuriweho, harimo n’uw’ibigo bya Leta, ugera kuri 132% bya GDP.
1- Sudan: Sudan: Imaze imyaka itari mike iri mu ntambara hagati y’abanyagihugu, ifite ibibazo by’ubukungu ndetse n’amafaranga. Igihugu gifite ikibazo cy’imyenda ikabije, imyenda ya Leta igera kuri 253% ya GDP muri 2023 nk’uko imibare ya IMF ibigaragaza.
IVOMO: BBC NEWS GAHUZA