Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Léon kuri iki Cyumwwru tariki 14 Ukuboza 2025, yatangaje ko “ahangayitse cyane” kubera imirwano yongeye kubura mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Pap yasabye impande zose bireba “guhagarika burundu ibikorwa byose by’ubugizi bwa nabi” no gushyira imbere “ibiganiro byubaka” bijyanye n’inzira z’amahoro zirimo gukurikizwa.
Ubu butumwa bwa papa buje mu gihe umutekano ukomeje kuzamo ibibazo bikomeye, birangwa n’uko inyeshyamba za AFC/M23 zikomeje kwagura ibice zifata, ibintu Kinshasa ivuga ko bishyigikiwe na Kigali.
Kardinali Fridolin Ambongo, Arikiyepisikopi w’umurwa mukuru wa Congo nawe yongeye gushimangira ko masezerano y’imibereho myiza n’amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari, mu byo atekereza, ari igisubizo gikwiye ku kibazo kimaze imyaka irenga 30.
Avuga asoza Inama rusange ya 15 y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi bo muri Afurika yo hagati (ACEAC), ihuriyemo abepiskopi bo muri RDC, u Burundi n’u Rwanda, Kardinali Ambongo yavuze ko ibikorwa bya dipolomasi bikomeje byagaragaje intege nke zabyo, agaruka cyane ku ifatwa ry’umujyi wa Uvira nyuma y’isinywa ry’amasezerano ya Washington.
Amasezerano y’imibereho myiza n’amahoro yashyizweho ku bufatanye bw’Itorero Gatolika (CENCO) n’Itorero ry’Aba-Kirisitu muri Congo (ECC), agamije kunganira ibikorwa bya dipolomasi mpuzamahanga.
Icyakora, Kardinali Ambongo yagaragaje agahinda kubera ko ubusabe bwari bwarigeze gutangwa n’amatorero butumviwe, akemeza ko “ubuzima bw’abantu” bwari gukizwa.
Ku ruhande rwe, Perezida wa Congo Félix Tshisekedi avuga ko nta biganiro by’igihugu bishobora kuba hatabayeho igitekerezo cye. Yongeye gushimangira ko ashyigikiye amasezerano ya Washington n’inzira ya Doha.
Nubwo amadini menshi yo muri Congo ubu atangiye kuvuga ijwi rimwe asaba ibiganiro by’igihugu, ibikorwa bya dipolomasi biracyahura n’imbogamizi mu gutanga ibisubizo bifatika ku butaka, mu gihe umwuka w’ubushyamirane ukomeje hagati ya Kinshasa, Kigali na AFC/M23.