Nyuma y’uko umutwe wa AFC/M23 utangaje ko ugiye kwikura mu mujyi wa Uvira ku bushake bisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu cyemeye kuba umwishingizi w’Amasezerano y’Amahoro ya Washington hagati ya RDC n’u Rwanda, amakuru atandukanye agaragaza ko hari ingabo n’intwaro by’uyu mutwe byongerewe mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu gace ka Lubero, kuva mu mpera z’icyumweru gishize hatangiye kwimuka kw’ingabo mu myanya itandukanye ifitwe n’inyeshyamba za AFC/M23. Ibyo byatangajwe bwa mbere n’imiryango ya sosiyete sivile yo muri Lubero-centre, nyuma biza kwemezwa n’amasoko menshi yizewe yo muri ako gace. Izo ngendo zagaragaye cyane ku mihanda ya Kipese, Munyakondomi, Masereka na Lubero-Sud.
Ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, ahagana saa sita z’amanywa, imodoka zitwaye ingabo zabonwe zinyura mu mujyi wa Kirumba zerekeza mu majyaruguru y’akarere ka Lubero, zivuye mu kigo cya PENA kiri mu gace ka Rutshuru.
Nk’uko ababikurikiranye babivuga, izi ngabo ziri gutuma havuka impungenge z’uko hashobora kubaho igitero cyerekeza i Lubero-centre, umurwa mukuru w’ako gace, ndetse no mu majyaruguru ya kure, cyane cyane Lubero-Sud, hamwe n’imijyi ya Butembo na Beni.
Abayobozi n’abaturage bo mu bice by’aho baravuga ko hari ibyago by’uko imirwano ishobora kongera kubura nyuma y’amezi menshi y’ituze rigereranyije ku ruhande rwo mu majyaruguru. Bagagaragaza ingorane abaturage bahura na zo mu bice bigenzurwa n’inyeshyamba, bagasaba ubuyobozi bwa Congo gutabara kugira ngo buhagarike kwaguka kwa AFC/M23 no kongera gufata uduce.
Abajijwe kuri aya makuru, umuyobozi wa gisirikare w’akarere ka Lubero, Lt Col Kiwewa Mitela Alain, ntiyemeje kandi ntanubwo yahakanye, abivuga nk’ibihuha, yongeraho ko azatangaza amakuru yizewe igihe azaba abonetse.
Mu gace ka Walikale gahana imbibi na Lubero, na ho hatangajwe ko mu cyumweru gishize hari ingabo za AFC/M23 zongerewe mu gace ka Mpety, kari mu Banakindi mu itsinda rya Kisimba.
Mpety iri hafi ya kilometero 18 uvuye i Pinga. Nk’uko amasoko y’aho abivuga, kuva mu mpera z’icyumweru gishize hagiye hoherezwa abantu n’amasasu menshi. Kubera ko nta kiraro kiri i Minjenje, bivugwa ko inyeshyamba zakoresheje abaturage bo muri Kalembe mu gutwara ibyo bikoresho bya gisirikare.
Imodoka ya nyuma y’izo ngabo bivugwa ko yageze i Mpety ku cyumweru ku gicamunsi , nk’uko ayo masoko abivuga, amakuru kandi yemejwe n’inzego z’umutekano zikorera i Pinga.
Amasoko y’ubuyobozi bw’aho avuga ko izi ngabo zigamije gutegura igitero gishobora kugabwa ku mujyi wa Pinga, ufite akamaro kanini mu by’umutekano, umaze amezi menshi ugabwaho ibitero. Ibi byose biri gutera impungenge zikomeye mu baturage bahatuye.
IVOMO: ACTUALITE.CD