Abahanzi barimo Senderi International Hit, Massamba Intore, Platini P na Mico the Best bari mu batanze ibyishimo ku baturage bo mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, ubwo bari bitabiriye igitaramo “Kirehe Twataramye” cyari kibaye ku nshuro ya mbere.
Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza 2025, cyabanjirijwe n’ibikorwa birimo guha ikaze aba bahanzi byakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, basura ibice nyaburanga birimo ibitare bya Nyarubuye n’ahandi.
Saa Saba z’amanywa ni bwo MC Natete Brian yatangiye kwakira abahanzi bakizamuka bo muri aka Karere basusurutsa abantu, nyuma yakira Massamba Intore, Senderi International Hit, Mico the Best, Platini P, Theo Bosebabireba n’abandi.
Hitabiriye kandi abakinnyi ba filimi barimo Nyambo, Ndimbati, Nick, Isimbi n’abandi bavuka mu Karere ka Kirehe.
Buri muhanzi yagiye ahabwa umwanya akaririmba indirimbo ze zitandukanye, abaturage barishima, gusa byageze kuri Senderi Hit biba akarusho kuko yaririmbaga abaha umwaka mushya, kuko yabajugunyiraga amafaranga.
Platini P ni we wasoje iki gitaramo aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe aho yafatanyaga n’abafana.
Senderi Hit uri mu bateguye iki gitaramo, yavuze ko cyari mu rwego rwo gushyushya abaturage ba Kirehe by’umwihariko ab’i Nyarubuye kuko batajyaga babona abahanzi bakomeye.
Ati “Iyi ‘Kirehe Twataramye’ ndashaka ko tuzayagura ikagera kure kandi buri mwaka turifuza ko iki gitaramo kizajya kiba. Ndashimira abahanzi baje kudushyigikira nta kiguzi.”
Yongeyeho ati “Iyi tariki rero ya 27 Ukuboza buri mwaka turashaka ko tuzajya dutaramira muri aka Karere kuko akenshi Kirehe ntihagera ibindi bitaramo bikomeye, ni yo mpamvu rero tugomba kujya tubataramira.”
Senderi yavuze ko mu myaka 31 ishize i Nyarubuye haranzwe n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kuri ubu bifuza ko hamenyekana ku byiza biharangwa, abaturage baho bakishima mu buryo bukomeye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yashimiye abahanzi batandukanye bitabiriye iki gitaramo, yizeza abaturage ko buri mwaka bazajya bakora igitaramo cya “Kirehe Twataramye” mu kwishimira ibiba byaragezweho.