Mu ijoro ryo ku wa 2 Mutarama 2026 nibwo Shenseea yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo azahuriramo n’abarimo Mavado ku wa 3 Mutarama 2026.
Mu ijoro ryo ku wa 2 Mutarama 2026 ni bwo Chinsea Linda Lee wamamaye nka Shenseea mu muziki, yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo azahuriramo n’abarimo Mavado ku wa 3 Mutarama 2026.
Shenseea wageze i Kigali aturutse muri Nigeria, yahise ajyanwa kuri hoteli aho yagiye kuruhukira mbere y’uko azindukira mu myiteguro y’igitaramo cye.
Shenseea, ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki w’Isi. Yavutse tariki 1 Ukwakira 1996. Kugeza ubu amaze guhatanira ibihembo bibiri bya Grammy Awards, mu 2021 no mu 2023.
Uyu mugore afite umubyeyi ukomoka ku mwirabura w’Umunya-Jamaica, mu gihe se umubyara we ari Umunya-Koreya.
Shenseea yamenyekanye mu ndirimbo nka Hit and Run, Lighter, Blessed n’izindi nyinshi zatumye izina rye riba ikimenyabose mu muziki w’Isi.
Iki gitaramo kizaba ku wa 3 Mutarama 2026, kizabera muri BK Arena cyateguwe na Visit Rwanda ku bufatanye n’ibigo nka SKOL Brewery Ltd, RwandAir, ndetse na Banki ya Kigali, kugira ngo aba bahanzi b’Abanya-Jamaica batangire umwaka bataramira abakunzi babo.
Muri iki gitaramo, imiryango izafungura Saa Kumi z’umugoroba, aho abazitabira bazasusurutswa na DJ Lamper mu kuvanga imiziki naho MC Rocky Try na MC Michel Legrand bakiyobore.
Ibiciro by’amatike bihera ku 20.000 Frw, 30.000 Frw, 70.000 Frw, 100.000 Frw na 150.000 Frw. Abafite amakarita ya Banki ya Kigali bagabanyirizwa 30% ku giciro cy’itike.
Skol Malt nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’iki gitaramo yashyizeho uburyo bwo guha abakiliya amahirwe yo gutsindira amatike y’igitaramo n’ibindi bihembo byashyizwe mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.