Mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso, yakoze impanuka igonga imodoka yo mu bwoko bwa Hilux double cabine iyita mu gipangu cy’umuturage yangiza inzu nayo irangirika.
Iyi mpanuka yabereye ahazwi nko Kukizibiti, mu Kagari ka Karuruma, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 08 Mutarama 2026.
Ababonye iyo mpanuka bavuga ko yabaye ubwo yakataga isubira inyuma aho yari ijyanye umuzigo igonga imodoka ya Hilux double cabine igwa mu gipangu cy’umuturage.
Umwe yagize ati:”Ikintu cyateye ino mpanuka, iriya modoka (double cabine) yabanje iraza igonga hano yari yacitse feri. Hanyuma iriya Fuso nayo izamutse isubira inyuma ikubita iriya ihita igwa mu gipangu. Gusa, nta muntu n’umwe ugize ikibazo.”
Umwe mu bari mu modoka ya double cabine yaguye mu gipangu cy’umuturage, yavuze ko iyo modoka bari bari kuyigerageza nyuma yo kuva mu igaraje hanyuma ikora impanuka igonga ku gipangu mu gihe bakivugana na nyir’inzu Fuso iba irayikubise iyita mu gipangu.
Yagize ati:”Abari muri Fuso ntacyo babaye ndetse natwe twari muri iyi tuyivuyemo amahoro.”
Umushoferi wari utwaye imodoka ya Fuso, yavuze ko nta burangare bwabaye kugira ngo iyo mpanuka ibe kuko yari azanye umuzigo wa sebuja ndetse n’imodoka yagonze ikaba ari iye.
Yagize ati:”Narinzanye umuzigo wa bosi (boss) n’imodoka ngonze n’iye noneho ntabwo nari mpazi neza, abakarani barabwira bati urazamuka imbere ngeze aho nkatira nsanga iyi pick up yagonze kuri iki gipangu, nanjye ngiye kuyinyuraho mfashe feri urushinge rw’umwuka ruba ruraguye…isubira inyuma mpita nkubita ya modoka igwa mu gipangu ariko aba ari nayo imbera feri.”