Mu Murenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo, hakomeje kuvugwa inkuru y’umugore w’imyaka 34 ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 inshuro ebyiri, akamushukisha amafaranga 1,000 Frw. Iyi nkuru yakanguye benshi, ituma abantu bongera gutekereza ku kibazo gikomeye cy’ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko, cyane cyane irishingiye ku gitsina, rikomeje gufata indi ntera mu muryango nyarwanda.
Amakuru avuga ko uwo mugore yemera icyaha, agasobanura ko ngo uwo mwana ari we wamusabye ko basambana. Avuga ko asanzwe akora akazi ko kwicuruza, bityo ko atashakaga kumwima “serivisi” kuko ari zo atanga, ndetse akongeraho ko yanamuhaye amafaranga ibihumbi 1,000 Frw. Icyakora, nubwo yaba yarabisabwe n’umwana, amategeko n’indangagaciro z’umuryango nyarwanda ntibemerera na busa ko umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure yakwinjira mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’umuntu mukuru.
Mu by’ukuri, umwana w’imyaka 14 aba atarageza ku rwego rwo gufata ibyemezo bimureba mu buryo busesuye, cyane cyane ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Ni yo mpamvu amategeko ahana uwo ari we wese usambanyije umwana, kabone n’iyo byaba byabaye bisa n’ibyemeranyijweho. Ibi bikorwa bifatwa nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi bihungabanya ubuzima bw’umwana haba ku mubiri, mu mitekerereze no mu mibanire n’abandi.
Abasesenguzi mu by’imibereho y’abana bagaragaza ko abana bashobora gushukwa n’amafaranga make cyane kubera ubukene, amatsiko cyangwa kubura uburere bubasobanurira uburemere bw’icyo kintu. Amafaranga 1,000 Frw ashobora gusa n’ari make ku muntu mukuru, ariko ku mwana ashobora kumushora mu cyemezo kibi gishobora kumugiraho ingaruka z’igihe kirekire.
Hari kandi ikibazo cy’ikorwa ry’uburaya rikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo. Nubwo hari ingamba zitandukanye zo kurwanya uburaya, biragaragara ko hakiri icyuho mu kurengera abana bashobora kwegera cyangwa kwegerwa n’ababukora. Iyo umwana ahuye n’umuntu mukuru ukora uburaya, aba ari mu kaga gakomeye kuko ashobora kumwiyegereza mu buryo bworoshye, akamushora mu bikorwa bimuhungabanya.
Inzego z’umutekano n’ubutabera zikomeje kugaragaza ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ari imwe mu ntego zikomeye z’igihugu. Ariko nanone birasaba uruhare rwa buri wese: ababyeyi, abarimu, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturanyi. Umwana ntakwiye gusigara wenyine mu buzima bwe bwo buri munsi, atagira umubyeyi cyangwa undi mukuru umuganiriza, umwigisha kandi umucungira umutekano.
Ababyeyi bafite inshingano zo kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere, ku byago byo kwishora mu mibonano mpuzabitsina imburagihe, no kubigisha kuvuga “oya” igihe hari ushaka kubashuka. Ariko kandi, n’abakuru bagomba kumva ko umwana atigeze abasha gufata icyemezo cyuzuye ku bijyanye n’ikorwa ry’imibonano mpuzabitsina. Kubeshya ko umwana “ari we wabishatse” ntibikuraho icyaha cy’umuntu mukuru.
Ikindi giteye inkeke ni uko hari abana bahohoterwa n’abagore, nyamara kenshi iyo inkuru ivuzwe, hari abayifata nk’aho atari ikibazo gikomeye kubera ko uwahohotewe ari umuhungu. Ibi ni ukwibeshya gukomeye. Ihohoterwa ni ihohoterwa, yaba rikorewe umukobwa cyangwa umuhungu. Umwana wese arakeneye kurindwa no kubahwa, hatitawe ku gitsina cye.
Abahanga mu by’imitekerereze bagaragaza ko umwana wahohotewe ashobora kugira ihungabana, ipfunwe, cyangwa kumva ko ari we nyirabayazana w’ibyamubayeho. Ibi bishobora kumugiraho ingaruka mu masomo, mu mibanire n’abandi ndetse no mu buzima bwe bw’ahazaza. Ni yo mpamvu ari ingenzi ko abana bahabwa ubujyanama n’ubuvuzi bwihariye igihe bahuye n’ihohoterwa.
Leta y’u Rwanda yashyizeho amategeko akomeye ahana ihohoterwa rikorerwa abana, kandi hari inzego zitandukanye zikorana mu kubarengera. Ariko uko iminsi ishira, inkuru nk’izi zirerekana ko urugamba rukiri rurerure. Haracyakenewe ubukangurambaga bukomeye mu midugudu, mu mashuri no mu itangazamakuru, bugamije kwigisha abantu bose ko umwana ari umutungo w’igihugu ugomba kurindwa.
Birakwiye ko habaho ubufatanye bukomeye hagati y’inzego z’ibanze n’imiryango itari iya leta, bagashyira imbaraga mu kumenya abana bari mu byago, cyane cyane abaturuka mu miryango ifite ibibazo by’ubukene cyangwa izititabwaho uko bikwiye. Kurengera umwana si inshingano y’umubyeyi wenyine, ni inshingano y’igihugu cyose.
Mu gusoza iyi nkuru, biragaragara ko ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko gikomeje gufata indi ntera, kandi kigakorwa mu buryo butandukanye. Ni yo mpamvu dusanga Leta ikwiye gukomeza gushyira imbaraga mu kurengera abana n’urubyiruko, gukaza ingamba zo gukumira ihohoterwa, no gufasha abahohotewe kubona ubutabera n’ubuvuzi bukwiye. Abana n’urubyiruko ni ejo hazaza h’igihugu; kubarinda ni ukurarinda ejo hacu.