Ikipe ya APR FC yatangaje ko yatije abakinnyi bayo batatu barimo Kategaya Elia Dushimimana Olivier uzwi cyane ku izina rya Muzungu ndetse na Mugiraneza Frodouard
Iyi gahunda ni igice cyubufatanye bwamakipe yombi mu rwego rwo guha abakinnyi rugari yogukura no gukina imikino myinshi Byitezwe ko aba bakinnyi bazafasha AS Kigali kongera imbaraga no kwisuganya mbere yigihembwe gishya cya shampiyona ya 2025/2026
Ni igikorwa gikomeje kwerekana uburyo APR FC yita ku iterambere ryabakinnyi bayo bato ibaha amahirwe yo gukina kenshi ndetse no kongera ubunararibonye mu makipe atandukanye
Mu minsi ishize hari amakuru yavugaga ko nabandi bakinnyi barimo Tuyisenge Arsène bashobora kugana AS Kigali mu rwego rwo gukomeza gusana ikipe yari imaze igihe ititwara neza
Ibi byitezweho kuzana impinduka nziza haba ku bakinnyi ubwabo ndetse no ku makipe yombi cyane cyane AS Kigali yifuza kongera kwisanga mu makipe ahatanira ibikombe
✍️ Hakizimana Emmanuel
Umutsinzu.com
Nickname Emma2k
#APRFC #ASKigali #Transfers2025 #RwandaFootball