Amakuru aturuka i Moscow avuga ko abasirikare umunani b’u Burundi bari baroherejwe mu myitozo ya gisirikare mu Burusiya, batorotse batinya koherezwa mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi byerekana ko hari benshi mu ngabo z’u Burundi batifuza kurwana muri Kivu y’Amajyaruguru, aho bamwe muri bagenzi babo bamaze gufungwa kubera kugaragaza kutishimira iyo ntambara. Kugeza ubu, ingabo ziri ku ruhande rwa RDC zirwana na M23 ntizirabona impamvu ifatika yo kuba muri urwo rugamba.
Uburundi bwatangiye gufatanya na RDC mu kurwanya M23 kuva mu mwaka 2023, Ariko urugamba ntiruboroheye, kuko abasirikare b’Abarundi bamaze kwamburwa ibice byinshi bari barigaruriye, bamwe bakajya guhungira mu turere twa Uvira n’ahandi ku mupaka.
Umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Leta y’u Burundi, ufite ipeti rya Colonel, yemeje ko bamwe mu bajenerali barwanyije igitekerezo cyo kohereza abasirikare muri RDC Bavuga ko amateka y’igisirikare cy’u Burundi agaragaza ko kenshi cyagiye gishyirwa mu bikorwa bitageze ku ntego, harimo no kwivanga mu bibazo byo mu karere.
Nubwo bimeze bityo, Perezida Evariste Ndayishimiye ntiyacitse intege mu gushyira abasirikare be muri RDC ibyo akomeje kubikora ku nyungu z’amafaranga aturuka i Kinshasa.
Amakuru avuga ko ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare muri Kanama 2023, Ndayishimiye yahawe miliyoni ebyiri z’amadolari mu gihe abasirikare bo bari basezeranyijwe ko bazajya bahembwa amadolari ibihumbi bitanu, ariko amafaranga menshi ntiyigeze abageraho
Ibi byose byatumye mu ngabo z’u Burundi haduka akababaro no kwiheba, cyane nyuma y’uko bagenzi babo umunani bari mu Burusiya batorotse banga gusubizwa ku rugamba.