Umuhuzabikorwa Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Bintou Keita, ku munsi w’ejo wa tariki 30 Nzeri 2025, yabwiye Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ko mu mezi arindwi ashize “abarwanyi bashya barenga 7,000” bahabwaga imyitozo ya gisirikare mu nkambi za AFC/M23 gusa ntacyo yavuze kinini ku mutwe wa FDLR.
Mu ijambo rye yagezaga ku banyamuryango b’iyo nama, Madamu Keita yavuze ko mu mezi umunani ashize, umutwe wa AFC/M23 wakomeje kwagura ibikorwa byawo no gukomeza gushimangira ubutegetsi mu bice wigaruriye, wima agaciro ibyifuzo byinshi Akanama k’Umutekano kavugiye mu cyemezo cyako muri Gashyantare uyu mwaka.
Icyo cyemezo cyasabaga impande zose guhagarika imirwano ako kanya. Cyanategekaga AFC/M23 guhagarika ibitero, kuva mu mijyi ya Goma na Bukavu, ndetse no mu bindi bice bari baramaze kwigarurira, no guhagarika gushinga inzego zihanganye n’iz’ubutegetsi bwa leta.
Madamu Keita yavuze kandi ko kuva muri Kamena ya 2025, ubutumwa bwa MONUSCO bwakiriye “umubare munini w’abantu basaba ubuhungiro mu bice bigenzurwa na AFC/M23”, kandi yongeyeho ko muri Rutshuru, muri Nyakanga ari bwo hagaragaye umubare munini w’abantu biciwe rimwe kuva uyu mutwe watangira intambara ku mpera z’Ugushyingo kwa 2021.
Ibi bigaragaza icyuho kiri hagati y’ibyemezo bifatwa n’Akanama n’ibiri kuba ku rubuga. Madamu Keita yahamagariye Akanama k’Umutekano n’impande zose bireba gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneke amasezerano ashyira iherezo ku mirwano, hagashingwa amahoro arambye azazana ituze mu burasirazuba bwa DRC.
Madamu Keita ntacyo yavuze kinini ku mutwe wa FDLR urwana leta y’u Rwanda, u Rwanda rushinja leta ya Congo gukorana nawo no kuwufasha, ibyo Congo ihakana ahubwo igashinja u Rwanda gukoresha FDLR nk’impamvu yo gukomeza gusenya ubwigenge bwayo.
Keita yibukije ko ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, imiryango irimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), byose byiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo amahoro asubireho.