Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025, Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko azajya i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azahurira na Perezida Paul Kagame.
Ibi Tshisekedi yabitangaje ubwo yaganiraga n’Abanye-Congo baba i Belgrade muri Serbie, aho yari yagiriye uruzinduko rw’akazi nk’uko byatangajwe na peresidansi y’iki gihugu.
Pereizida Tshisekedi yagize ati:” Nzajya i Washington kwemeza amasezerano twasinyanye n’u Rwanda ku bw’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gushyirwa ahagaragara mu buryo busobanutse neza.”
Perezida Tshisekedi icyakora yarahiye ko nta kuvanga ingabo hagati ya Leta y’igihugu cye n’imitwe yitwaje intwaro bizigera bibaho.
Yakomeje agira ati: “Ku bijyanye n’amasezerano yo guhuza ubukungu bw’akarere, mumenye ko nta gishya kirimo. Kwishyira hamwe mu karere ni byo nifuzaga kuva nagera ku butegetsi, ariko baduteye icyuma mu mugongo mu 2022.”
Tshisekedi kandi yashimangiye ko gushyira mu bikorwa amasezerano igihugu cye cyasinyanye n’u Rwanda bivuze kubaha ubusugire bw’igihugu cye, ibyo yavuze ko bigomba kujyana no “kuva kw’ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo”, no kugarura icyizere hagati y’ibihugu byombi.
Mu gihe amakuru akomeje kwandikwa cyane n’ibitangazamakuru bitandukanye aruko Perezida William Samoei Ruto wa Kenya nawe azitabira iri isinywa ryaya amasezerano azaba ahagarariwe na perezida Donald Trump