Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kubaka inzu zo guturamo ikibazo cyamacumbi akodeshwa kiracyari ingorabahizi mu Mujyi wa Kigali Ikigo cyi gihugu gishinzwe imyubakire Rwanda Housing Authority (RHA)
cyatangaje ko binyuze muri gahunda ya “Gira Iwawe” kimaze kubaka inzu zigera ku bihumbi 8 ariko abatuye umujyi nabawugendamo baracya garagaza ikibazo cyamacumbi make ndetse nayo abonetse akaba ahenze cyane
Rwiyemezamirimo Majanja Mathias yavuze ko abashaka inzu zo kugura ari benshi kurusha iziri ku isoko Yagize ati
“Ubutaka uko bugenda bwubakwaho ibiciro bigenda bizamuka kimwe nimisoro nibikoresho byubwubatsi Reta ikwiye kudufasha kugira ngo turusheho kubaka inzu zihendutse

Rukabura Ndekwe Eridephose Umuyobozi Mukuru wikigo cyigihugu gishinzwe Imyubakire Rwanda Housing Authority (RHA)
yavuze ko hateganyijwe kubakwa inzu nshya 3,436. Murizo 1,296 ni izihendutse Reta izagurisha cyangwa ikazikodesha ku giciro gito mu rwego rwo gufasha abadafite ubushobozi bwo kugura inzu zihenze Izi nzu kandi zirimo niza banyiri mutungo batuye mu duce tw’utujagari tuzavugururwa

Ubuyobozi bwUmujyi wa Kigali bwatangaje ko hakenewe inzu nshya zisaga ibihumbi 18 buri mwaka kugira ngo ikibazo cyamacumbi kibone umuti urambye
Umwanditsi winkur𝐇𝐚𝐤𝐢𝐳𝐢𝐦𝐚𝐧𝐚 𝐄𝐦𝐦𝐚𝐧𝐮𝐞𝐥✍️
Nickname 𝐄𝐦𝐦𝐚2𝐊
Komeza ubane natwe Ku MUTSINZI.com