Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’ikirere n’ubumenyi bw’isanzure (NASA) kiri kwihutisha gahunda yo kubaka ikoranabuhanga rigenzura ibijyanye n’ingufu za nucléaire ku girango zibyazwemo ingufu z’amashanyarazi ku kwezi mbere y’umwaka wa 2030.
Iyi gahunda ni igice cy’icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gushinga ibirindiro birambye ku kwezi abantu bazabamo ndetse no kuhatunganyiriza amashanyarazi ndetse n’izindi ngufu.
Nk’uko ikinyamakuru ‘Politico’ cyabitangaje, umuyobozi w’agateganyo wa NASA yavuze ko UBushinwa n’u Burusiya bifite imigambi isa n’iyo kandi bishobora gutangaza “zone zibujijwe kwinjirwamo” ku kwezi mu minsi yavuba.
Ariko hari impungenge z’uko iyi gahunda ishobora kutagerwaho vuba, cyane cyane bitewe n’igabanuka rikomeye ry’ingengo y’imari ya NASA, ndetse hari n’abahanga bavuga ko iyi gahunda ishingiye ku mpamvu za politiki aho kuba iz’ubumenyi ndetse n’iterambere.
Ibihugu birimo Amerika, Ubushinwa, Uburusiya, Ubuhinde ndetse n’u Buyapani nibyo bihugu biri mu isiganwa rijyana n’umugambi wo gukandagira ku kwezi no kuhaguma burundu.
Ku rundi ruhande mu ibaruwa yandikiye NASA, Minisitiri w’Ubwikorezi w’agateganyo wa Amerika Sean Duffy, washyizwe kuri uwo mwanya na Perezida Donald Trump yavuze ko ari ingenzi ko NASA yongera umuvuduko iri gukorana uyu mushinga mu rwego rwo Kwizera umutekano wa Amerika.
Mu 2022, NASA yatanze amasezerano agera kuri miliyoni $15 ku bigo bitatu, buri kimwe gihabwa miliyoni $5, mu rwego rwo gukora igishushanyo mbonera cy’uyu mushinga.
Gusa nubwo bimeze bitya NASA igaragaza impungenge ku kuba nta buryo buhari Kandi buhamye bwo kohereza abantu ku kwezi ndetse n’ubwo kugezayo ibikoresho byakwifashishwa.