Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump; yatangaje ko nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki Gihugu, yagabye igitero simusiga ku mutwe w’iterabwoba wiyita Leta ya Kisilamu mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria.
Ni igitero cyagabwe mu ijoro ryacyeye, nk’uko byemejwe n’Ibiro bishinzwe iby’Intambara mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Ubu butumwa bwa Trump, bugira buti “Muri iri joro, nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Leta Zunze Ubumwe za America zagabye igitero cya rurangiza kandi kigamije kwica abo mu mutwe w’Iterabwoba wa ISIS mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria, bahora bibasira mu buryo bubabaje inzirakarengane z’abakirisitu, ku rwego rutigeze rubaho mu myaka yatambutse ndetse no mu binyejana.”
Muri ubu butumwa, Trump yavuze ko yakunze guha gasopo ibi byihebe abimenyesha ko “niba badahagaritse kwica abakirisitu, bazabona ingororano y’ikuzimu, none muri iri joro birabaye.”
Perezida wa US yatangaje ko muri iri joro Ibiro bishinzwe intambara byohereje ibisasu kandi byageze ku ntego yabyo, aho yavuze kandi ko “ni Leta Zunze Ubumwe za America zishobora gukora ibi.”
Ati “Ku buyobozi bwanjye, Igihugu cyacu ntikizigera giha urwaho ko Iterabwoba rya Kisilamu rikura.” Asoza ashimira Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America anakifuriza Noheli nziza ndetse no kwishimira ko ibyo byihebe byapfuye.