Amerika Yamaganye U Bufaransa Bushyigikiye Kwemeza Palestine nkigihugu
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio yatangaje ko igihugu cye cyamaganye icyemezo cyu Bufaransa cyo gushyigikira ko Palestine yemerwa nk’ligihugu cyigenga

Ibi yabivuze nyuma yuko Perezida wu Bufaransa Emmanuel Macron atangaje ko azageza igitekerezo cyo kwemera Palestine nkigihugu mu Nteko Rusange ya Loni iteganyijwe muri Nzeri 2025

Rubio anyuze ku rubuga X ku wa 24 Nyakanga 2025, yavuze ko icyemezo cyu Bufaransa cyatangiye kidatekerejweho bihagije ndetse agishinja gushyigikira umutwe wa Hamas agira ati
Ni igitekerezo gishyigikira Hamas gusa ndetse gisubiza inyuma intambwe iganisha ku mahoro
Macron Yemeje Umugambi wu Bufaransa Mu butumwa bwe Yanyujije kuri X Macron yavuze ko iyi ari imwe mu nzira u Bufaransa buhitamo mu guharanira amahoro arambye mu Burasirazuba bwo Hagati agira ati

Mu buryo bwo guharanira amahoro arambye mu Burasirazuba bwo Hagati nanzuye ko u Bufaransa buzemeza Leta ya Palestine
U Bufaransa bwegereye ibindi bihugu nka Norvège, Irlande na Espagne, na byo byatangaje muri Gicurasi 2025 ko byatangiye inzira yo kwemeza Palestine nkigihugu cyigenga
Gusa Amerika Irinangiye Ibihugu 142 Bishyigikiye Palestine
Nubwo ibihugu 142 mu 193 bigize Loni byamaze kugaragaza ko bishyigikiye Palestine Amerika ninshuti zayo zo mu Burengerazuba zirimo u Bwongereza nu Budage kugeza ubu baracyanga ko Palestine yemerwa nkigihugu
Amerika iherutse gutangaza ko itazitabira inama ya Loni igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ryumwanzuro wo kurema ibihugu bibiri Israel na Palestine nkuburyo bwo kurangiza burundu amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati

Israel Yamaganye Icyo cyemezo
Minisitiri wintebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko icyemezo cyu Bufaransa cyaha intege iterabwoba ndetse kikaba uburyo bwo gushyiraho inshuti nshya ya Iran,igihugu Israel isanzwe ifata nkumwanzi ukomeye
Uyu mwanzuro u Bufaransa bufata uje nyuma yigihe Israel ihanganye numutwe wa Hamas Ibi byatangiye ku wa 07 Ukwakira 2023 ubwo Hamas yagabaga igitero gikomeye kuri Israel kigahitana abantu barenga 1200 abandi barenga 200 bagashimutwa
Israel yahise igaba ibitero bikomeye muri Gaza, aho kugeza ubu abarenga ibihumbi 60 bamaze kwicwa naho abarenga ibihumbi 140 bakomerekeye muri ibyo bitero
Umwanditsi winkuru Hakizimana Emmanuel ✍️
Nickname Emma2k
Komeza ubane natwe Ku Umutsinzi.com
#Palestine #Israel #France #USA #UNResolution