Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroun, Issa Tchiroma Bakary, yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu yajyanywe ahantu hizewe n’abasirikare bamushyigikiye kugira ngo bamurindire umutekano igikorwa gishobora kugaragaza amacakubiri mu gisirikare nyuma y’amatora.
Tchiroma yari amaze iminsi yihishe mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wo mu majyaruguru wa Garoua kuva haba amatora ya perezida ku wa 12 Ukwakira 2025, aho yavuze ko ari we watsinze.
Gusa ntiyigeze avuga umubare w’abasirikare bamushyigikiye, kuba yemeza ko hari bamwe mu ngabo bari ku ruhande rwe bishobora kugaragaza ko mu mutekano w’igihugu harimo amacakubiri.
Tchiroma abinyujije kuri Facebook yagize Ati: “Ndashimira ingabo z’inyangamugayo zagaragaje ugukunda igihugu mu kunyobora ahantu hizewe kandi zikaba ziri kunshyigikira no kunshungira umutekano.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo y’icyo gihugu cyo muri Afurika yo hagati yanze kugira icyo atangariza Reuters dukesha iyi nkuru kuri ibyo byatangajwe.
Urukiko rw’Ikirenga rushinzwe amatora muri Cameroun ku wa Mbere rwatangaje Perezida Paul Biya, w’imyaka 92 akaba n’umukuru w’igihugu ushaje kurusha abandi ku isi nk’uwatsinze amatora, ibintu byatumye haduka imyigaragambyo ikaze mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu gicuruza peteroli na kakao ku bwinshi.
Aya matora yateje umwuka mubi mu gihugu, aho inzego z’umutekano ziregwa kwica abantu nibura 23 no gufata abandi barenga 500, nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’abaturage.
Mu butumwa butandukanye yashyize kuri Facebook ku wa Gatanu, Tchiroma yasabye abaturage gutangira gahunda yo gufunga iminsi itatu kuva ku wa Mbere, abasaba guhagarika ibikorwa byose no kuguma mu ngo zabo kugira ngo berekane kutemera ibyavuye mu matora.
Ati: “Reka igihugu cyose gihagarare, kugira ngo isi yose imenye ko turi kurwana kandi tutazacogora. Reka dufunge amaduka yacu, duhagarike imirimo yacu, tugume mu rugo mu mutuzo, twerekane ubumwe bwacu kandi twibutse iri tegeko ko imbaraga z’ubukungu zituruka ku baturage.