Kuri uyu wa Gatatu wa tariki 12 Ugushyingo 2025, hongeye kwaduka imirwano hagati y’umuytwe wa M23 ndetse n’igisirkare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo(FARDC) ndetse n’imitwe bafatinyije irimo Wazlendo na FDLR .
Ni imirwano yabereye muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru aho uyu mutwe ubarizwa mu ihuriro AFC wigaruriye ibice byinshi nyuma yo kwigarurira umurwa mukuru wa Kivu y’Aruguru.
Ibice byibasiwe cyane n’iyi mirwano ni mu murenge wa Nyamaboko wo muri Gurupoma ya Osso-Banyungu byatumye benshi mu baturage bagerageza guhunga ibi bice.
Kugeza ubu impande zombi zivuga ko zigaruriye ibice bishya nyuma y’iyi mirwano aho Wazalendo yemeza ko yigaruriye Umudugudu wa Mulema, mu gihe AFC / M23 yo yemeza ko yigaruriye umudugudu wa Karere, uherereye nko mu birometero 3 uvuye muri Centre ya Kazinga.
Hagati aho, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, mu mujyi wa Mwesso hari hatuje, nyuma y’ijoro ryumvikanyemo amasasu yateye ubwoba abaturage nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.
Biravugwa ko inyeshyamba za AFC / M23 zarashe mu kirere nyuma yo kumenya urupfu rw’umwe mu basirikare bakuru ba yo, wiciwe mu gico cya Wazalendo ku muhanda wa Mokoto-Kibarizo.
Ibi byose biri kujya mbera mu gihe i Doha muri Qatar hakomeje ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta ya Congo ndetse na M23 nubwo bagingo aya atarasinywa ndetse ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.
Mu rwego kandi rwo kugira amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange, hari amasezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ahagarariwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya amasezerano byari biteganyijwe ko agomba gushyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi kuri uyu wa Kane wa tariki 13 Ugushyingo 2025, ariko gahunda yaje gusubikwa mu mahina aho itariki igikorwa cyizasubukurirwaho itaramenyekana.