Igihugu cya Uganda kuri uyu wa mbere wa tariki 18 Ugushyingo 2025, cyashyikirije icya Repbulika ya Demokarasi ya Congo abasirikare bayo bahunzu igihe M23 yigaruriraga ibice by’inzenzi byo muri Kivu y’Amajyepfo n’Amajyarurguru.
Leta ya Congo yakiriye aba basirikare ku mupaka wa Kasindi-Lubiriha wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru uyihuza na Uganda aho uyu muhango witabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye kandi ku bihugu byombi.
Mu bitabiriye harimo abayobozi batandukanye bo mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka haba ku ruhande rwa Congo na Uganda abasirikare bakuru barimo Guverineri wa Gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Evariste Somo.
Hitabiriye kandi Gen Mugisa Joseph ushinzwe ibikorwa bya gisirikare bizwi nka opérations Sokola 1 Grand Nord na Maj. Gen Stephen Mugerwa wa UPDF usanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Operation Shujaa bimaze igihe bihuza Uganda na RDC.
Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka ni bwo bariya basirikare bari bambutse umupaka bahungira muri Uganda, ubwo bari mu mirwano na M23 yaje gutsinda ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC ikigarurira Umujyi wa Goma no mu bice biwukikije.
Congo kandi bagingo aya ifite abasirikare bayo bahungiye mu Rwanda basaga 131 bakaba bacumbikiwe mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba .