Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025, habaye imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ririmo FARDC, Wazalendo, ingabo z’u Burundi ndetse na FDLR.
Ni imirwano yabareye mu midugudu itandukanye ya Teritwari ya Masisi iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nka Nyabashwa, Kasheke na Bituna.
Amakuru avuga ko abarwanyi ba M23 baturutse mu gace ka Kazinga, mu gitondo cya kare bagabye ibitero ku birindiro bya FARDC na Wazalendo biri muri iyi midugudu itatu.
Abatanze amakuru bakomeza bemeza ko humvikanye urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye. Impande zombi zikomeje imirwano, mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize AFC/M23 na Leta ya RDC byari byasinyanye amahame shingiro aganisha impande zombi ku guhagarika intambara imaze hafi imyaka ine ishyamiranyije impande zombi.
Ayo mahame akubiye mu ngingo umunani zingenzi,
- Uburyo bwo kurekura imfungwa (zo mu ntambara)
- Uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge
- Gutuma imiryango ikora ubutabazi (ifasha) igera ku babucyeneye
- Gusubizaho ubutegetsi bwa Leta
- Kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro
- Koroshya isubira mu byabo mu buryo butekanye ku bantu bavuye mu byabo bari imbere mu gihugu hamwe n’impunzi
- Kongera kubaka ubukungu
- Ubutabera, ukuri n’ubwiyunge
Hagati aho hanategerejwe isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda ndetse na Congo akaba amasezerano ahagarariwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya masezerano azashyirwaho umukono na bakuru b’ibi bihugu byombi, Felix Tshisekedi na Paul Kagame.