Kuri uyu wa gatanu wa tariki 19 Nzeri 2025, ubuyobozi bwa Trump bwatangaje ko buzasaba ibigo by’ubucuruzi gutanga ibihumbi $100 buri mwaka kuri buri mukozi wahawe visa ya H-1B, ibyatumye ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga bitanga impuruza ku bakozi bifashisha iyo visa ngo bagume muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyangwa bagaruke vuba niba bari hanze.
Iri tegeko rishya rishobora kugira urwego rw’ikonabuhanga nabi cyane, rwishingikirije cyane ku bakozi b’inzobere baturuka mu nk’Ubuhindi ndetse n’Ubushinwa . Guhera Trump atangiye manda ye muri Mutarama, yashyizeho gahunda ikomeye yo kugabanya abimukira, harimo no gukumira bamwe mu bashaka kwinjira mu gihugu binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.
Iyi gahunda ya Trump yo gukumira visa za H-1B(Visa ihabwa abantu bafite ubumenyi bakaza gukorera muri Amerika) yateje impagarara hagati ye n’ibigo by’ikoranabuhanga, byamuteye inkunga ikomeye mu matora.
Ibigo nka Microsoft, JPMorgan, na Amazon byasabye abakozi bifashisha visa ya H-1B kuguma muri Amerika nk’uko byagaragajwe n’amabaruwa y’imbere yabonywe na Reuters. Abari hanze ya Amerika basabwe kugaruka bitarenze uyu wa gatandatu
Abamagana gahunda ya H-1B, barimo abakozi benshi b’Abanyamerika bo mu rwego rw’ikoranabuhanga, bavuga ko iyo visa ikoreshwa mu gukandamiza imishahara no guheza Abanyamerika babishoboye. Abayihembera, nka Elon Musk wa Tesla, bavuga ko ifasha kuzana impano zidasanzwe zikenewe cyane kugira ngo ibigo bikomeze guhatana ku isoko. Musk ubwe, wavukiye muri Afurika y’Epfo, yigeze kuba afite visa ya H-1B mbere yo kuba umwenegihugu wa Amerika.
Nk’uko biteganywa mu iteka rya perezida Trump yasinyiye kuri uyu wa gatanu, hari ibigo bimwe byagiye bikoresha nabi iyi gahunda ya H-1B bigamije kugabanya amafaranga byishyura abakozi, bigira ingaruka ku Banyamerika.
Raporo igaragaza ko umubare w’abanyamahanga bafite ubumenyi mu by’ubumenyi, ikoranabuhanga, ubuhanga mu by’amashanyarazi n’imibare (STEM) mu Amerika wiyongereye kabiri hagati y’umwaka 2000 na 2019, ugera hafi kuri miliyoni 2.5, mu gihe imirimo muri urwo rwego yiyongereye gusa ku gipimo cya 44.5%.