Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yasabye ko hatangizwa iperereza ryimbitse ku byamukorewe igihe yari yitabiri Inteko rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye, ku wa 24 Nzeri 2025.
Ibi perezida Donald Trump udakunze kurya indimi, yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social aho yagaye uburyo yafashwemo haba igihe yerekezaga aho yagombaga gutangira ijambo we n’umugore we Melania Trump ndetse n’igihe nyirizina cyo gutanga ijambo rye.
Ibyo Donald Trump avuga ko bitagenze neza
- Trump n’umugore we Melania Trump ubwo bari bageze kuri escalier zigenda bari gukoresha zizwi nka ‘Escalator’ zahagaze bitunguranye
- Ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye inama icyuma cyerekana ubutumwa cyahagaze mu buryo budasobanutse
- Mu cyumba cy’inama kandi habayemo ikibazo cy’amajwi(Sound)
Bityo rero Trump ahera kuri ibyo asaba ko haba iperereza ryimbitse kuri ibyo bikorwa ibyatumye yandikira ubutumwa Unyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, amusaba ko hakorwa iperereza kuri ibi byose yagaragaje.
Donald Trump mu kugaragaza ko atishimiye ibyabaye yanditse Ati: “Kubahuka byabereye mu Muryango w’Abibumbye ntibyabaye rimwe cyangwa kabiri, ahubwo ni inshuro eshatu, ibintu bigayitse cyane!”
Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, we yatangaje ko hari umuntu wahagaritse ‘Escalator’ mu gihe bari bagiye gukandagiraho mu gihe Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye bwatangaje ko uwafataga amashusho ashobora kuba yarakoze mu buryo butateganyijwe, bigatuma icyuma cyerekana ubutumwa kivaho.
“Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizihanganira ibitero bigamije guhutaza umutekano wacu mu biganiro mpuzamahanga. Twiteze ubufatanye bwihuse n’ibikorwa bigafatirwa umwanzuro uhamye.” Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X.
Muri iyi Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yagiye igaragaramo n’ibindi bintu bitagiye bivugwaho rumwe ndetse nti byishimirwe n’abantu batandukanye cyane abakuru b’ibihugu. perezida wa Afurika y’Epfo yazimirijweho indangurura majwi (Microphone) igihe yari ageze ku cyibazo cya Israel na Palesitina.
Perezida w’ u Bufaransa ubwo yari ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaye ku muhanda yabujijwe gutambuka igihe mu genzi we wa Amerika, Donald Trump , nawe yatambukaga bisaba ko we ubwe yihamagarira Trump kuri telephone.