Kuri uyu wa Gatanu kuwa 18 Nyakanga twaganiriye n’Umushumba Dr Pst Zigirinshuti Michael, Uyu mushumba Yabaye Umwe mubayobozi bayobora amwe mumatorero ya ADEPR kuva kuwa 6 MUTARAMA 1996 Kugeza kuwa 01 UGUSHYINGO 2012, Ayobora Amatorero ariyo GASAVE,BATSINDA,GATENGA na NYANZA . NYuma yaho yaje gushingwa IVUGABUTUMWA KURWEGO RW’IGIHUGU kuva 2012 kugeza 2018 ( Imyaka 7 Ashinzwe ivugabutumwa muri ADEPR kurwego rw’Igihugu) byamutwaye IMYAKA 39 Ari umwe mubayobozi b’Itorero n’Ivugabutumwa Mugihugu Hose.
Twaganiriye kurugendorwe rw’ivugabutumwa Atubwira icyamukomeje n’icyamukomerekeje kuba ageze aya magingo agikomeye.
Yatangiye agira Ati« Nitwa Dr Pst ZIGIRINSHUTI Michael niko Data na Mama banyise Nkaba Ndi Umuhererezi Mu Mumuryango wa Data, Nkaba Ndi Umugabo Mfite Umugore N’Abana Umunane Gusa Nabyaye Abana Icumi(10) babiri bitaba Imana».
yakomeje atubwira Ikintu kibi cyamubayeho incuro 2, Ati Natsinze icya Lete incuro 2 Boherezayo abandi Binsigira igikomere, Nagerageje no kwishakira ishuri Data ntiyabyumva kuko yarebaga kunka zagombaga kuntangwaho andihira ati”inyana z’inka zaburi gihembwe ntazo nakwibonera kujya zigutangwaho abona ntabwo byazashoboka, ati icara uragire inka.
Aho rero niho Imana yamufatiye Mugahinda iramuhamagara kuko 1978 yari yatsinze hagenda umuntu umusimbura k’umwanya we yitsindiye ariko barawurya,nomuw’1979 yari yatsinze bamusimbuza undi. Muri Ayo mage n’Agahinda nimwo Imana yamusanze Iramubwira Iti humura uyu mubabaro wamashuri ufite nzawukuriha.
Igihe kigeze Imana iramubwira iti Ndaguguhamagaye Uzankorera hafi nakure, Nyumayaho yaje kwiga A2 muri Tewoloji(theology) igisenyi, ahava ajya kwiga Risanse, yiga Masters, doctor( PHD) Aha yahise atubwirako icyamuhaye Icyerekezo n’Imbaraga ari amasezero y’Imana no kugenda mumurongo Imana ishaka. Ururugendo rwose rwafashye Imyaka 46 ivuganye nawe Ko Izamuriha Amashuli Yariganijwe.
Twamubajije kandi Icyamugejeje Kutsinzi ye Avugako yize kubaho mubuzima bworoheje,ati Nize kunyurwa nuko indi,ikindi ati nihanganiye kugenda n’Amaguru ngiye kuvuga ubutumwa inkweto za pantufre zintobokeraho ariko ndakomeza ndakizwa.
Tumubajije Ukuntu Yaryaga Kandi Atambaye ati’Mugusonza kwanjye nirinze kwandavura. nemeye Gusangira ubusa n’umuryango wanjye kugeza ubwo najyaga kuvuga ubutumwa bampa ibiceri 200frw ndangije kubwiriza nkihuta mbijyana murugo kugirango umuryango wanjye turamuke.Akenshi najyaga ntoroka kurusengero nirinze kurya kuko nabaga nziko nabasize nabo ntacyo mbasigiye.
Yakomeje atubwira ko kubera Igikomere cy’ubuzima nubu Umuntu Amugirira neza Agira Ubwoba ko Ashobora Kuba Yamubangamiye Muri Iyoneza amugiriye.Yatubwiyeko aramutse yongeye Gutangira umurimo ntakintu Yakongera gukora atagishije Imana Inama.
Abajijwe Imbogamizi Yahuye nazo yasubije atazuyaje ati ni ebyiri (2).1)ABANTU BATUMVA UMUHAMAGARO: Asobanura yavuzeko yahuye n’Abantu batemera umuhamagaro we Bikomeye kuburyo byamugoye kandi ibyo bavugaga bamurwanya n’ibyo Imana yabaga Imukundira ati kandi NTAMUNTU WAKUBANIRA N’IMANA.
2.UBUKENE: Nkuko yabivuze Hejuru Yahamagawe Akanye n’ubwo Yavukaga Mumuryango wabatunzi Ariko yarashonje,yambaye inkweto Icitse, yagiye n’Amaguru ahakomeye n’Ahoroheje.
Abajijwe Icyamuteye Ishema? Ati nubwo ubonako mfite PHD ariko natewe Ishima Nokubona Abana Banjye Barize Batarakurikiwe Nakarande Yokuriganywa Umwanya wo Kujya kwiga nkanjye,ati nubwo Umuhamagaro wanjye wanduhije,n’ubukene Bukomeye,Abarwanyaga umuhamagaro wanjye benshi Ariko Abana banjye Natewe Ishema no kubona Bize neza
Twasoje Ashimira Ubuyobozi bwiza Bwa FPR Burangajwe Imbere na Nyakubahwa Prezida Paul Kagame Ati mbasengera iteka, kandi yongeye Gushimira Abantu bamutwaje Umusaraba,Abamusengeye Abamusuye,Abantu bose Babanye Nawe Muri Ibyo byose yanyuzemo Nabakomeje Kumwereka Urukundo Ati KUBASABABIRA UMUGISHA NIBITO MUZABONE IJURU.