Ihuriro rya AFC/M23, rimaze igihe rirwana n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [DRC], ryatangaje ko abarwanyi baryo bageze hafi cyane y’umujyi wa Uvira, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hafi y’umupaka w’u Burundi.
Dr. Balinda Oscar, umuvugizi wungirije wa AFC/M23, yemeje ko abarwanyi babo bari mu misozi miremire ikikije uyu mujyi.
Aho yagize ati: “Uvira iri hakurya ya Bujumbura, ku bilometero nka bitanu. Ikaba iri ahantu mu kibaya cy’Ikiyaga cya Tanganyika, ahandi hari imisozi ihanamye. Twe turi muri iyo misozi ya Uvira.”
Nubwo AFC/M23 ivuga ko yenda kwigarurira umujyi wa Uvira , ntiyemeje ko yawufashe.
Aho Dr. Balinda yakomeje agira ati: “Igihe nikigera tuzabibamenyesha,”
AFC/M23 imaze amezi igaragara cyane mu bikorwa by’igisirikare, cyane cyane nyuma yo gufata Bukavu muri Gashyantare 2025.
Icyo gihe, hari abatekerezaga ko Uvira ishobora kuba ariyo igiye gukurikiraho mu maguru mashya, ariko siko byagenze. Dr. Balinda yasobanuye ko imiterere y’akarere ka Uvira itorohera ingabo zabo, kuko bisaba gukora urugendo rurerure n’amaguru.
Ku wa 4 Nzeri 2025, AFC/M23 yatangaje ko abaturage bo muri Uvira na Ituri bakomeje kwibasirwa n’ibitero bivugwa ko bikorwa n’ingabo za Leta.
Iri huriro ryatangaje ko ritazongera kwihanganira ubwo bwicanyi, by’umwihariko rikomoza ku bugizi bwa nabi bukorerwa Abanyamulenge bo mu misozi ya Minembwe.

Mu magambo yuje impuruza, Dr. Balinda yagaragaje ko AFC/M23 ikomeje kwiyegereza ibice bifatwa nk’intwaro ya politiki n’igisirikare ku butaka bwa DRC. Kugeza ubu, uko ibintu bihagaze, ibimenyetso bigaragaza ko Uvira ishobora kuba ikurikiye Bukavu ku rutonde rw’utundi duce dushobora kwigarurirwa n’uyu mutwe.