Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ,FARDC, ndetse n’umutwe wa Wazalendo bongeye gukozanyaho mu karere ka Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo hicwa amantu babatatu.
Bimaze kuba ibintu bisanzwe ko Wazalendo na FARDC bakunze gukozanyaho ndetse hagapfa n’abasirikare ku mpande zombi ndetse n’abaturage nubwo bose ari ingabo zivuga ko zikorera hamwe mu kurinda ubusugire n’ubwigenge bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse no kurwanya umutwe wa M23.
André Byadunia, umuyobozi w’imiryango itegamiye kuri Leta muri Uvira ahabereye imirwano, yavuze ko abishwe barimo umusirikare umwe n’abanyamuryango b’itsinda rya Wazalendo Lunyuki, mu gihe abandi bakomerekeye muri iyo mirwano.
Byadunia yagize ati: “Imibare igaragaza ko abasivili babiri bishwe barashwe, umusirikare umwe wa FARDC nawe yarashwe arapfa n’itsinda rya Lunyuki, naho umwe mu banyamuryango ba Wazalendo bo mu itsinda rya Lunyuki arakomereka.”
Umutwe wa M23 uherutse kwigarurira umugi wa Nzibira uherereye muri Teritware ya Walungu muri Kivu y’Amajyaruguru , ukaba warafashwe tariki 21 Nzeri 2025, nyuma yo guhangana bikomeye na FARDC ifatanyije n’umutwe wa Wazalendo ahakoreshejwe n’indege z’intambara ku ruhande rwa FARDC ariko bikananirana.
Mu nama yitabiriwe n’abaturage yabereye imbere ya Hoteli La Trinité, Brig. Gen. Bernard Byamungu, umuyobozi wungirije wa AFC/M23, yavuze ko impamvu nyamukuru y’ibi bikorwa ari ukurengera ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati: “Kinshasa ntishaka guhagarika intambara. Indege zazanye abasirikare benshi hano; twafashe kandi amabombe menshi bateraga ku baturage.”
Yagaragaje ko ubuyobozi bwa Kinshasa bunaniwe gushyira imbere amahoro, ashimangira ko igisirikare cya AFC/M23 gifite ubushobozi bwo kugera i Kinshasa mu gihe ibiganiro byakangwa gukorwa.
Kandi hamenyekanye ko M23 ishobora kuzakomeza kwicuma yigira imbere ikigaruri n’ibindi bice nyuma y’uyu mugi harimo nk’ibice bya Uvira, Mwenga na Kisangani.
Ibi bishyira impungenge zikomeye ku mutekano ndetse no kuduce tugenzurwa na Wazelendo ndetse na FARDC aho abasesenguzi bagaragaza ko bizorohere cyane umutwe wa M23 kuhigarurira mu gihe ububwumvikane buke hagati ya Wazalendo ndetse n’ingabo za Congo bwakomeza ntihabeho kwiyunga ndetse no gukorera hamwe.