Kuri uyu wa Gatanu wa tariki ya 14 Ugushyingo 2025 mu nama y’abamisitiri ya 67, perezida wa Republika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yasabye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, uw’Ingabo ndeste n’uw’ubwikorezi gukora ibikenewe byose kugira ngo ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwe.
Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo ikibuga cy’indege cya Goma cyafunzwe ndetse kinigarurirwa n’umutwe wa M23 ubwo wanigaruriraga umugi wa Goma.
Patrick Muyaya akaba umuvugi wa guverinoma ubwo yasomeraga kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC) imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu, yatangaje ko Tshisekedi yibukije ko hakenewe ubufatanye busesuye hagati ya bariya baminisitiri uko ari batatu, kugira ngo kiriya kibuga cy’indege cyongere gukora.
Muyaya yagize Ati: “Perezida wa Repubulika yahaye amabwiriza Minisitiri w’Intebe w’Umutekano, uw’Ubwikorezi ndetse n’uw’Ingabo yo gukorana mu buryo buhamye kugira ngo hashyirweho uburyo bw’umutekano n’ubw’ibikoresho bikenewe kugira ngo ikibuga cy’indege cya Goma gifungurirwe ibikorwa by’ubutabazi.”
Guverinoma ya RDC kandi yanzuye ko raporo y’aho ibikorwa byerekeye gufungura kiriya kibuga bigeze izajya ishyikirizwa Perezida Félix Tshisekedi biciye kuri Minisitiri w’Intebe, kugira ngo hakurikiranwe uko ibikorwa bigenda bishyirwa mu bikorwa, ndetse binakosorwe mu gihe bibaye ngombwa.
Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Goma kigomba gufungurwa, kugira ngo cyifashishwe mu bikorwa by’ubutabazi.
Icyo gihe umutwe wa AFC/M23 ukigenzura wavuze ko Macron yatangaje iriya gahunda mu gihe kidakwiye, kuko gufungura kiriya kibuga byagakwiye “kureberwa mu rwego rw’ibiganiro birimo kubera i Doha, ku buhuza bwa Qatar, Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.”
M23 kandi yahamagariye u Bufaransa “kutagwa mu mutego w’imiryango itanga imfashanyo ivuga ko irimo guharanira inyungu z’ubutabazi, kandi ari yo yatumye imitwe yitwaza intwaro irushaho kugira imbaraga, harimo n’iy’umutwe wa FDLR.”
Kuri ubu hari ibiganiro i Doha hagati y’umutwe wa M23 na leta ya Congo ndetse haherutse gusinywa imbanziriza masezerano hagati y’impande zombo. Ni mu gihe ku rundi ruhande hategerejwe igihe leta ya Amerika izatangaza ku girango abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo basinye amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi.