Igihugu cya leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe na Donald Trump yishyuye miliyoni 5.1 z’amadorali kuri Leta ya Eswatini kugira ngo yemere kwakira abimukira b’abanyabyaha.
Igihugu cya Eswatini ni igihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika kikaba kiyoborwa n’Umwami Mswati III gusa iki gikorwa cyakomeje kunengwa n’amatsinda arengera uburenganzira bwa muntu muri Eswatini ndetse no hirya no hino ku isi.
Nk’uko AFP ibitangaza, Minisitiri w’Imari wa Eswatini, Neal Rijkenberg, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ku wa Mbere ko ayo mafaranga yageze mu gihugu.
Yagize ati: “Nyuma yo kubaza, batubwiye ko aya mafaranga agenewe abantu bimuwe,” yongeraho ko minisiteri ayobora itigeze ihabwa amakuru “mu gihe cyose iki gikorwa cyakorwaga.”
Mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, Human Rights Watch (HRW) yavuze ko yabonye kopi y’amasezerano yemera ko Eswatini yakiriye abimukira bagera ku 160 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kugeza ubu, Eswatini yakiriye amatsinda abiri y’abirukanwe muri Amerika: batanu muri Nyakanga n’abandi 10 mu Ukwakira . Umwe muri bo yahise yoherezwa muri Jamaica, igihugu akomokamo.
Nubwo ari ubwa mbere leta yemeje ko yamaze kwakira ayo mafaranga, Mdluli yabwiye BBC ko leta yigeze gutangaza ko Amerika iri kwishyura amafaranga yo kubeshaho izo mpunzi no kuzigarura mu bihugu byazo.
Amashyirahamwe y’abanyamategeko n’imiryango ya sosiyete sivile muri Eswatini yatangiye kurega leta mu rukiko, iyishinja gushyira mu bikorwa icyemezo bavuga ko kinyuranyije n’amategeko.
Leta ya Amerika ivuga ko bamwe mu bimukira yohereje muri Eswatini bakomoka muri Jamaica, Cuba, Laos, Vietnam na Yemen. Urwego rushinzwe imfungwa rwa Eswatini rwatangaje ko bose bakiriwe “batuye ahantu hatekanye” kandi ko nta kibazo bateza abaturage.
Usibye Eswatini ibindi bihugu birimo u Rwanda, Sudan y’Epfo , Uganda nabyo byagiye muri iyi gahunda ya Amerika ndetse bimwe byakiriye aba mbere. Uganda yo yemeye kubakira ariko yemera kwakira abakomoka ku mugabane wa Afurika gusa.