Papa Leo wa XIV agiye gukora uruzinduko rwe rwa mbere mpuzamahanga asura Turukiya na Libani, aho biteganyijwe ko azibanda ku mahoro mu Burasirazuba bwo Hagati, agahura n’abayobozi ba politiki ndetse akazanakora ibikorwa byo guhumuriza no gutera ingabo mu bitugu Abakirisitu bo muri ibi bice .
Uyu mupapa wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azasura Turukiya kuva ku wa 27 kugeza ku wa 30 Ugushyingo, hanyuma akomereze muri Libani kuva ku wa 30 Ugushyingo kugeza ku wa 2 Ukuboza.
Muri Turukiya, Papa azihiza isabukuru y’imyaka 1,700 y’Inama Nkuru ya Nisea (Council of Nicaea), inama ikomeye y’abayobozi b’idini yatanze inyigisho z’ingenzi mu myizerere y’Abakirisitu.
Vatican yatangaje ko Papa Leo azasura umujyi wa Iznik (ari wo Nisea ya kera) ku isabukuru y’iyo nama, kandi muri urwo ruzinduko azahura na Patriarch Bartholomew, umuyobozi w’ikirenga w’Abakirisitu ba Orthodox.
Leo, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Castel Gandolfo, yavuze ko uruzinduko rwe muri Libani ruzaba amahirwe yo kugeza ubutumwa bw’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati, mu gihugu “cyahungabanyijwe cyane”,  kandi ko azibanda ku mahoro n’icyizere mu gihe azaba ari yo.
Papa Leo yasobanuye ko uruzinduko rwe muri Turukiya ruzibanda ku kwizihiza isabukuru y’Inama ya Nisea, kandi ruzaba “umwanya wo kunga ubumwe nyakuri mu kwemera” ku Bakirisitu bose.  Yagize ati: “Ntitwakwihanganira gupfusha ubusa iki gihe cy’amateka. Si ugusubiza amaso inyuma, ahubwo ni uguhanga amaso ejo hazaza.”
Vatican yatangaje ko abayobozi ba Leta n’abayobozi b’amatorero yo muri Turukiya na Libani ari bo batumiye Papa Leo gusura ibyo bihugu. Byombi ni ibihugu Papa Francis yari afiteho gahunda yo gusura na none mbere y’uko ibibazo by’ubuzima bimubuza kubikora.
Perezida wa Libani,  Joseph Aoun,  ukomoka mu idini rya Maronite, ni we watumiye Papa Leo muri icyo gihugu ubwo bahuriraga i Vatican muri Kamena.  Libani ifite umubare munini w’Abakirisitu, aho Abamaronite ari bo benshi kurusha abandi, kandi Vatican ikunze gukurikiranira hafi ibibazo bya politiki byo muri icyo gihugu.
Mu kwezi kwa Kanama, Papa Leo yohereje ubutumwa bwo kwibuka abantu 200 bishwe mu mpanuka y’iturika ry’ibyambu bya Beirut mu mwaka 2020, kandi biteganyijwe ko azabunamira igihe azaba ari muri Libani.
Nubwo gahunda y’urugendo rwe itarashyirwa ahagaragara mu buryo burambuye, uruzinduko rwe ruzaba ari amahirwe yo gukoresha ububasha bwa dipolomasi bw’Idini Gatolika, aho azaganira n’abayobozi ba politiki, akagira ibiganiro n’abayobozi b’amadini atandukanye, kandi agatera inkunga Abakatolika bo muri ibyo bihugu.