Jean Pierre Kagabo wari umunyamakuru wa RBA yemeje ko yasezeye kuko yabonye akazi ahandi bityo bikaba bitamukundira gukomeza gukora itangazamakuru muri iki kigo.
Gusa nubwo bimeze bityo uyu munyamakuru yemeje ko itangazamakuru atazarijya kure kuko ari umwuga yari amazemo igihe kirekire, cyane ko yatangiye gukorera iki kigo cyikitwa ‘ORINFOR’.
Isezera ry’uyu munyamakuru, ryemejwe na we ubwe gusa yirinze gutangaza izindi nshingano yerecyejemo mu buryo bwahuranyije gusa yemeza ko zidahuye n’umwuga w’itangazamakuru yari amazemo imyaka 20.
Kagabo avuga ko nubwo izindi nshingano agiyemo atari iz’itangazamakuru, azakomeza kuba hafi y’uyu mwuga kuko hari ikiganiro azajya akora mu buryo bugezweho buzwi nka Podcast kizajya gitambuka kuri YouTube Channel yitwa ‘KP Media’.
Jean Pierre Kagabo asanzwe azwi mu biganiro bya politiki, ndetse no gutara no gutangaza inkuru zikomeye zirimo iza politiki iz’ubuvugizi n’iz’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu.
Byumwihariko yakoze ibiganiro RBA yagiranye na Perezida Paul Kagame, birimo icyabaye mu mpera za 2019 ubwo abantu bariho binjira mu mwaka mushya wa 2020.
Hamaze igihe hari amavugurura adasanzwe muri iki kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru yasize hari benshi basezerewe muri iki kigo abandi bahitamo gusezera bajya mu yindi mirimo.