Miss Mutesi Jolly ubitse ikamba rya Miss Rwanda 2016, yaguze imodoka iri mu zihenze zikorwa n’uruganda rwa Mercedes-Benz.
Uyu mukobwa yabitangaje yifashishije konti ye ya Instagram, aho yeretse abantu iyi modoka ari kuyikuraho amashashi.
Yavuze ko iyi modoka iri mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (izwi nka G-Wagon 63 yo mu mwaka 2025). Uraranganyije amaso ku mbuga zitandukanye zerekana uko imodoka zigura zigaragaza ko igura ibihumbi 300 by’amadorali y’Amerika (436,680,000 Frw).
Aje yiyongera ku bindi byamamare biheruka kugura imodoka nshya birimo Alliah Cool uheruka kugura iyo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class na Isimbi Model uheruka kwerekana iyo mu bwoko bwa Range Rover Velar igura miliyoni zirenga 80 Frw.
Iyi modoka ije ikurikira inzu ye y’akataraboneka iherereye muri Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, yubatse mu mezi ashize ifite agaciro gasaga Miliyoni 900 Frw ikaba yaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera imiterere yayo.
Miss Mutesi Jolly ni umwe muri ba Nyampinga bakomeje kwigaragaza mu bikorwa by’ubucuruzi, n’ubugiraneza, akaba ari no mu bagore bakiri bato batunze ibintu bihenze cyane muri ‘Showbiz’ nyarwanda.
Reba video:
https://www.instagram.com/reel/DP9hGI8jI-w/?utm_source=ig_web_copy_link