Ku itariki 30 Ukwakira 2025, mu gihugu cy’Ubufaransa hategerejwe inama izahuriramo perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo(Felix Tshisekedi) , uw’u Burundi(Évariste Ndayishimiye) ndetse n’uw’u Rwanda(Paul Kagme) abakuru b’ibihugu batabanye neza murI iki gihe.
Amakuru yemeza ko usibye aba bakuru b’ibibihugu, iyi nama izanitabirwa na pereizda wa Togo Faure Gnassingbé akaba n’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa hafi na Togo, izaba ifite intego nyamukuru yo gukangurira Umuryango Mpuzamahanga kwitabira ibikorwa by’ubutabazi mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu karere muri rusange.
Ubwo yagaragazaga abazitabira iyi nama Jérémy Robert yavuze ko buri muntu wese usobanukiwe ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari no mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo azayigaragaramo
Jérémy Robert yagize Ati: ” Perezida Tshisekedi, nka Perezida wa Congo, igihugu cyibasiwe cyane n’iki kibazo, na Perezida Faure Gnassingbé, Perezida wa Togo akaba na Perezida w’Inama Njyanama ya Repubulika ya Togo, nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”
Akomeza agira Ati: “Hazaba hari abandi bafite uruhare runini, nk’abayoboye inzira y’amahoro bari mu kazi uyu munsi, cyangwa nka ba minisitiri b’ibihugu byo mu karere cyangwa ba minisitiri b’ibihugu by’ibiterankunga. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uzaba uhagarariwe n’intumwa nkuru. Ubumwe bw’u Burayi bufite uruhare runini mu gisubizo cy’ikibazo, kandi u Bufaransa nabwo bugira uruhare runini.”
Amakuru yemeza ko perezida w’u Rwanda ndetse n’uw’u Burundi bose bamaze kwakira ubutumire bw’iyi nama ibitari byitezwe kubona aba bakuru b’ibi bihugu batari kuvuga rumwe magingo aya bahurira ku meza amwe.