Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yemeje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri iki gihugu, aho kimaze guhitana abantu 16 mu ntara ya Kasai, barimo abakozi bane bo mu rwego rw’ubuzima.
Mu itangazo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Roger Kamba, yatangaje kuri uyu wa kane tariki ya 4 Nzeri 2025, yavuze ko ibi byemejwe n’ubusesenguzi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku buzima [INRB], nyuma yo kubona imibare y’abarwayi 28 bakekwaho Ebola muri zone ya Bulape.
Aho yagize ati: “Kugeza uyu munsi, raporo yo ku rwego rw’intara igaragaza ko abantu 28 baketsweho kwandura, 16 muribo barapfuye barimo abakozi bane bo mu rwego rw’ubuzima. Ikigero cyo gupfa kigera kuri 57%, kigaragaza uburyo iki kibazo gikomeye.”
Ebola ni indwara iterwa na virusi yitwa Ebola, ikwirakwizwa n’uducurama dutuye mu mashyamba. Iyi ndwara yandura byihuse hagati y’abantu cyangwa binyuze mu kurya no gukora ku nyamaswa nk’ingagi n’inkende.
Iyi ndwara byemezwa ko ifite ubushobozi bwo kwica hagati ya 50 na 90% by’abayanduye, cyane cyane iyo idatahuwe kare.
Minisitiri Kamba yavuze ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari ibindi bice by’igihugu byaba byaragezweho n’ubwandu.
Yavuze kandi ko ibikorwa by’ubwirinzi n’ubukangurambaga byatangiye kugira ngo icyorezo kidakomeza gukwira.
Icyorezo cya Ebola giheruka muri DRC cyagaragaye mu 2022 muri teritwari ya Mbandaka mu ntara ya Equateur.gusa cyatangajwe ko cyarangiye muri Nyakanga uwo mwaka.