Mu biganiro byahuje Umuryango w’Abibumbye n’inzego za Leta y’u Rwanda n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, igihugu cya Eswatini cyatangaje ko kiri mu rugendo rwo kwiga uburyo cyatangiza gahunda ya Mituweli mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi mu baturage bacyo.
Ibi biganiro byabereye i Kigali bigamije kurebera hamwe aho ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bugeze, hanagaragazwa ko u Rwanda rukomeje kuba icyitegererezo mu guhanga ibisubizo bishingiye ku bushobozi bw’imbere mu gihugu.
Dr. Subira Manzi, uhagarariye inyungu za Eswatini mu Rwanda, yavuze ko guhera mu 2018, Eswatini yohereje intumwa 225 mu byiciro bitandukanye, barimo abashinzwe umutekano, abakozi ba leta n’abagize inteko ishinga amategeko, bose baza kwigira ku rugendo rw’u Rwanda mu kwihangira ibisubizo.
Aho yagize ati:“Tugiye gutangiza gahunda ya Mituweli muri Eswatini, dushingiye ku bunararibonye twakuye mu Rwanda.”
Uwase Patricie, Umuyobozi wa Rwanda Cooperative Initiative (RCI), yashimangiye ko u Rwanda rwishimira kuba isoko y’ubumenyi ku bihugu byinshi.
Aho nawe yunzemo ati:“U Rwanda rumaze kwakira amatsinda arenga 700 aturutse mu bihugu birenga 70. Aho bagiye bigira ku Rwanda, natwe hari ibyo twigira kuri bo.”
Ozonnia Ojielo, umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, yavuze ko ubufatanye bugenda burushaho kuba ingenzi, aho ibihugu bisangizanya ibisubizo n’ubumenyi.
“Ubufatanye si amahitamo, ni inkingi ya ngombwa mu iterambere.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mukeka Clementine, nawe yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gushyira imbere ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.