Ku munsi w’ejo wa tariki 16 Ukwakira 2025, umuntu umwe yarishwe ndetse abandi batatu barakomereka mu mirwano yahuje abo mu mitwe ya Wazalendo muri Teritwari ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo ho mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu makuru yatanzwe na sosiyete sivile ivuga ko imirwano imwe muri iyo yabereye muri Gurupoma ya Runingu naho indi yabereye i Luvungi-Itara.
Aatanze amakuru bagize Bati: “Muri Teritwari ya Uvira, mu mudugudu wa Biriba, Gurupoma ya Runingu, habaye imirwano hagati y’inyeshyamba za General Nyerere n’iza General Makanika hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe z’umugoroba. Iyi mirwano yateje impungenge zikomeye mu baturage baho. Imibare y’agateganyo ni batatu bakomeretse.”
Amasasu yumvikanye ahagana mu ma saa kumi, yitiriwe abantu ba Kiyaye na Kangadadi. Gutabara kw’igisirikare byihuse byafashije kugarura ituze. Umubare w’abantu bapfuye ni umwe gusa ku ruhande rwa gisirikare.”
Sosiyeti sivile irahamagarira “guverinoma y’intara guterana byihutirwa mu nama y’ingamba na Wazalendo zikorera mu kibaya cya Ruzizi hagamijwe guhuza ibikorwa no gukumira ibindi bibazo.
Umutekano ukomeje kuba mubi muri Congo mu gihe hakomeje gusinywa amasezerano yo kuzana amahoro arambye muri iki gihugu hagati ya M23 ndetse na leta ya Kinshasa hatibagiranye n’amasezerano y’u Rwanda ndetse n’iki gihugu.
M23 ni kenshi yagiye igaragaza ko izafata ingmba z’angombwa mu rwego rwo kurinda abatugarage mu gihe hakigaragara ikorwa nk’ibi bihungabanya umutekano n’umudendezo w’abaturage.