Kuri iki Cyumweru, indege z’intambara za North American Aerospace Defense Command(NORAD) zoherejwe by’igitaraganya hejuru y’ahari Perezida Donald Trump mu busitani bwe bw’imikino ya Golf i Bedminster, New Jersey, nyuma y’uko indege itazwi yinjiye mu kirere cyari cyarafunzwe by’agateganyo kubera umutekano.
Iyi ndege yinjiye mu kirere cyafunzwe ahagana saa 8:50 z’amanywa, maze ihita ikurwamo n’indege za gisirikare zakoresheje urumuri ruburira (flares) mu kuyiburira, nk’uko byatangajwe n’urwego rwa NORAD.
Ibi byabaye nyuma y’uko ku wa Gatandatu nabwo habaye ibintu nk’ibi inshuro eshatu indege zinjira muri ako gace zitabiherewe uburenganzira.
Ku cyumweru nimugoroba, umubare w’indege zagaragaye mu gace karinzwe Kandi kabujijwe kugerwamo n’indege wari ugeze kuri karindwi.
Abategetsi barasaba abapilote bose kwitonda no gukurikiza amabwiriza y’ikirere yafashwe igihe cyo gutegura urugendo, bakamenya neza niba nta kirere cyafunzwe.
Nubwo byagenze bityo, Perezida Trump yasubiye muri White House ku Cyumweru nijoro asa n’ufite akanyamuneza, cyane cyane nyuma yo kumenya ko ikirangirire muri sinema Sydney Sweeney yabaye umu-Repubulikani.
Trump yagize Ati: “Oooh!, ndamukunda rwose. Sinari nzi ko ari umu-Repubulikani. Nshimishijwe no kubyumva.”
Sweeney ni umwe mu byamamare bivugwaho cyane ivangura rishingiye ku ruhu bituma hari benshi badashyigikiye ibikorwa bye.