Polisi yo muri Indoneziya iri gukoresha imyuka iryana mu maso ndetse n’amasasu ya parasitike mu gutatanya abigaragambya bakomeje kototera mu gace kari hafi y’amakaminuza abiri akomeye ari i Bandung, mu burengerazuba bwa Jakarta.
Ibi bibaye mu gihe imyigaragambyo yibasiye igihugu hose ikomeje gufata indi ntera, biturutse ku buryo Leta iriho ikoresha nabi amafaranga ya rubanda ndetse n’urupfu rw’umusore w’imyaka 21 watwaraga moto (moto-taxi) wapfuye arashwe nyuma yo kugonga n’utaramenyekanye ariko wari mu modoka ya polisi.
Nk’uko byatangajwe n’umunyeshuri witwa Muhammad Ilham wo muri Kaminuza ya Pasundan ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ,AFP, ngo polisi yateye imyuka iryana n’amasasu ya plastique ubwo abanyeshuri n’abaturage bari mu myigaragambyo bageraga imbere ya kaminuza.
Aho yagize ati: “Hari umunyeshuri waraswe n’amasasu abiri ya plastique, ku buryo bwaduteye impungenge.”
Ibi byabaye mu gihe inzego z’ubuyobozi zivuga ko zitigeze zibabuza kwigaragambayo mu mbibi za kaminuza, ahubwo ko zarimo zigerageza gutatanya abantu batari abanyeshuri binjiye mu macumbi y’abanyeshuri bashaka kuhihisha.
Nyamara kurundi ruhande, ubuyobozi bwa kaminuza ya UNISBA bwaherukaga kwemeza ko aho hantu koko hari hahinduwe ikigo cyakira abarwayi bakomerekejwe mu myigaragambyo. Ariko abanyeshuri bo ntibanyuzwe n’iyo mvugo, kuko bashinja inzego z’umutekano kubasagarira no kubabuza uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo byabo.
Kugeza ubu, abantu nibura umunani bamaze kugwa muri iyi myigaragambyo yatangiye icyumweru gishize. Naho abagera kuri 20 bo batangajwe ko baburiwe irengero mu mijyi ya Bandung, Depok, ndetse na Jakarta, nk’uko byemezwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu witwa KontraS.