Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 4 Ukwakira, nyuma ya saa sita, Minisiteri y’Ingabo ya Somaliya yemeje ko ku bufatanye n’igisirikare cya Uganda, UPDF, bagabye ibitero ku mutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab mu rwego rwo kuwirukana mu birindi uyu mutwe uteguriramo ibitero.
Ibi bitero bigikomeje byagabwe mu mugi wa Awdheegle uherereye mu majyepfo ya Somaliya aho uyu mutwe ufite ibirindiro bikomeye ukaba n’umugi utegurirwamo ibitero bihitana ubuzima bw’abantu.
Ni ibitero byahawe izina rya ‘Operation Silent Storm’ mu gihe abayobozi bo mu mutwe w’Ingabo za Uganda bavuze ko iki gitero kigamije gusenya ibirindiro bya nyuma bisigaye bitegurirwamo ibitero mu kibaya cy’Uruzi rwa Shabelle.
Umuyobozi w’Ingabo za UPDF yagize ati: “Turimo gukorana bya hafi na bagenzi bacu bo muri Somaliya kugira ngo dukure Al-Shabaab ahantu hose isigaye.” Yongeyeho ko aba barwanyi bari batangiye gusubira mu midugudu itatanye mu majyepfo y’uruzi.
Ingabo za Uganda ziri muri Somaliya mu Butumwa bw’Inzibacyuho bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somaliya (AUSSOM) aho hagajwe kuzirukana burundu umutwe wa Al-Shabaab uhungabanya umutekano wa Somaliya n’ibihugu bituranye.
Kuva yakoherezwa muri Somaliya bwa mbere mu mwaka 2007, UPDF yagize uruhare rukomeye mu kubohora ibice hafi ya byose by’imijyi, irimo Mogadishu, Afgo, Marka na Janaale, ifasha kugarura ubuyobozi bw’abasivili no gufungura inzira zikomeye z’ubucuruzi.
Kugeza ubu nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’igisirikare cya Somaliya, SNAF, ibi bikorwa ntibirahagarara aho biteganyijwe ko ibizavamo byose bizashyirwa ahagaragara.
Mu minsi mike ishize uyu mutwe w’iterabwoba wagabye igitero gikaze kuri gereza iri mu murwa mukuru Mogadishu aho watangaje ko washakaga gufungura imfungwa zose z’Abayisilamu gusa leta yatangaje ko baburijemo uwo mugambi.
Itangazamakuru rya Leta ya Somaliya ryatangaje ko abateye bakoresheje imodoka zisize irangi risa n’iry’iza serivisi z’ubutasi kandi bambaye imyambaro isa n’iy’ingabo za Leta. Ibi byatumye babasha kunyura mu byambu by’umutekano batagenzuwe, nk’uko Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu yabivuze.
Umutwe wa Harakat al-Shabaab al-Mujāhideen uzwi nka ‘al-Shabaab’ ushamikiye ku mutwe wa ‘al-Qaeda’, ukaba warashinzwe mu mwak 2006 ukaba ugite ibirindiro bikuru ahitwa ‘Jilib’ mu majyepfo ya Somaliya.