Kuri uyu wa Kabiri wa tariki 25 Ugushyingo 2025, Iran yamanitse ku mugaragaro umugabo nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gufata ku ngufu abagore babiri mu ntara ya Semnan mu majyaruguru y’igihugu, nk’uko urukiko rubitangaza.
Icyo gihano cyo kwicwa cyashyiriwe mu bikorwa mu mujyi wa Bastam nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwemeje icyo cyemezo, nk’uko byatangajwe n’urubuga rw’inkiko rwa Mizan Online.
Umuyobozi w’urukiko muri iyo ntara, Mohammad Akbari yavuze ko urubanza rwanyuze mu mucyo ndetse igihano gishyirwa mu bikorwa cyane ko rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ikirenga.
Ubuyobozi bw’iyo ntara bwavuze ko uwo mugabo yashutse abagore babiri akabasambanya ku gahato no ku mbaraga bwungamo ko yakoresheje “guhatiriza no gutera ubwoba” ko isura yabo muri rubanda izangirika.
Amazina y’uwo wahamijwe icyaha n’itariki yahamijweho icyaha ntibyahise bishyirwa ahagaragara.
Iran ubusanzwe ishyirira mu bikorwa iki gihano muri gereza bitari ku mugaragaro ariko iki gihano cyaje nyuma y’ibyumweru bibiri habaye iyicwa ry’umugabo wari wahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi ku mugaragaro.
Repubulika ya Kisilamu, ikoresha cyane cyane uburyo bwo kumanika, ni cyo gihugu cya kabiri ku isi gikora byinshi mu bihano by’iyicwa nyuma y’u Bushinwa, nk’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo Amnesty International ibivuga.