Igihugu cya Israel cyagabye ibiteto mu gihugu cya Yemen gihitana Umugaba Mukuru w’Ingabo z’itsinda ry’Abahouthi, Major General Mohammed Abdulkarim al-Ghamari nyuma yo guhagarika ibitero muri Gaza.
Iri tangazo ryasohowe kuri uyu wa Kane wa tariki 16 Ukwakira 2025, ryaje rikurikirwa n’irya Israel ryemeje ko ari yo yagabye igitero cyamuhitanye, aho Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko al-Ghamari yishwe n’ibitero by’indege za gisirikare za Israel.
Mu itangazo ryabo, Abahouthi bavuze ko urupfu rwa al-Ghamari rutazatuma bacika intege, ahubwo bashimangira ko intambara bafitanye na Israel itarangiye kandi ko Israel izahabwa igihano gikwiye ku byaha yakoze.
Israel ivuga ko muri Kanama uyu mwaka, yagabye ibitero ku murwa mukuru wa Yemen, Sanaa, bigamije kwica abayobozi bakuru b’Abahouthi, barimo al-Ghamari ntibyakunda ariko ibyo bitero byahitanye Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma iyobowe n’Abahouthi ndetse n’abandi Baminisitiri.
Minisitiri israel Katz yongeyeho ko bazakomeza kwihimura ku muntu uwo ari we wese ubateje umutekano muke.
Ibi bibaye mu gihe hari agahenge kari kamaze iminsi itandatu hagati ya Israel na Hamas muri Gaza, kagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za America, Qatar n’abandi bahuza.
Aka gahenge kahagaritse intambara imaze imyaka ibiri muri Gaza, aho Israel ishinjwa kwica Abanyapalestine bagera ku 68 000 no guteza ibibazo bikomeye birimo ibyo kudatanga ubutabazi ndetse n’iby’ubuzima, aho inzobere zitandukanye zemeza ko Israel ibyo yakaoze ari jenoside.
Kuri ubu ahazaza ha Palesitini gusa kugeza ubu igihugu cy’Ubwongereza ndetse n’u Bufaransa byamaze kwemeza iki gihugu nk’igihugu cy’igenga ndetse nubwo Amerika yo itarabyemeza yatangiye kugenda gake mu bikorwa byibasira Gaza.
