Mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, indege za gisirikare za Israel zagabye igitero gikomeye ku bitaro bya Nasser, byari bimwe mu byari bisigaye bikiri gukora mu majyepfo ya Gaza, bituma nibura abantu 20 bahasiga ubuzima, aba barimo abanyamakuru batanu n’umwe mu bakozi b’inzego z’ubutabazi.
Mahmud Bassal, umuvugizi wa serivisi z’ubutabazi muri Gaza, yavuze ko icyo gitero cyabaye mu gihe habagaho ibikorwa byo gukiza inkomere, aho drone ya Israel yari yabanje kurasa kuri ibi bitaro.
Uburyo bwakoreshejwe n’igisirikare bwateye impungenge abashinzwe uburenganzira bwa muntu n’abaharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Ibitangazamakuru bikomeye ku isi birimo Al Jazeera, Reuters na Associated Press [AP] byemeje ko bamwe mu baguye muri icyo gitero bari abakozi babyo.
Al Jazeera yatangaje ko umufotozi wayo, Mohammad Salama yishwe, ivuga ko Israel igamije gucecekesha ukuri.
AP nayo yemeje urupfu rwa Mariam Dagga, wari umaze igihe afasha ikigo nk’umunyamakuru wigenga.Reuters na yo yatangaje ko Hussam al-Masri, umukozi wayo, yishwe naho Hatem Khaled, undi mukozi wayo, yakomeretse bikomeye. Icyo kigo cyasabye ubufasha bwihuse mu rwego rwo gukurikirana ubuzima bw’uwakomeretse.
Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakorera muri Palestina ryatangaje amazina y’abandi banyamakuru babiri, Moaz Abu Taha na Ahmad Abu Aziz, nabo baguye muri icyo gitero.
Abatangabuhamya bavuze ko Abu Taha yakoreraga ibitangazamakuru mpuzamahanga na bimwe byo muri Palestine.
Mu gihe Israel ivuga ko aho yagabye iki gitero ari ho byavugwaga ko hari umutwe w’inyeshyamba za Hamas . Imiryango mpuzamahanga iharanira umutekano w’abanyamakuru irimo Committee to Protect Journalists [CPJ] wakomeje kwamagana ibi bikorwa, ivuga ko “itangazamakuru ritagomba kuba intwaro cyangwa intego mu ntambara.”
Ubu bwicanyi buje bukurikira urundi ruhererekane rw’ibitero byahitanye abanyamakuru basaga hafi 200 kuva intambara yatangira muri Ukwakira 2023.
Muri rusange iyi ntambara imaze guhitana abasivili barenga ibihumbi 62 muri Gaza, kandi impande zombi zikomeje kwinangira no guseta ibirenga mu kwerekana umuhate mu biganiro by’amahoro.