Umuhungu wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Eric Trump yagaragaje ko Joe Biden yashatse gusenyera se na nyina (Donald Trump na Melania Trump).
Ibi umungu wa Trump yabitangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ‘The Daily Beast’ binyuze mu kiganiro cyanyuze kuri Newsmax, aho yavuze ko uwahoze ayobora Amerika, Perezida Biden, yagerageje gutandukanya Trump na Melania Trump.
Mu magambo ye yagize Ati: “yashatse gutandukanya mama na papa, yashatse gutandukanya umuryango wacu. Merrick Garland yari ku isonga muri byose. Na Joe Biden yari imbere muri uwo mugambi wose igihe batugabaho igitero, igihe bagabaga igitero muri Mar-a-Lago, igihe binjiraga mu kabati ka Melania, n’igihe binjiraga mu cyumba cya Barron w’imyaka 16.”
Ayo magambo ya Eric Trump yasohotse nyuma y’uko hagaragaye amashusho ya Melania Trump n’umugabo we bari gushwana ubwo Trump yashakaga gufata akaboko k’umugore we, undi akakamwiyaka, bakaba barimo berekeza mu ruzinduko rw’akazi mu Bwongereza.
Amakuru akomeza avuga ko ubwo berekezaga mu Bwongereza, Trump na Melania baryamye mu buriri butandukanye i Windsor Castle. Mu kwezi kwa Gicurasi 2025, umunyamakuru witwa Michael Wolff yavuze mu kiganiro ‘Daily Beast Podcast’ ko Trump na Melania “batandukanye kandi bataba hamwe”. White House yahise ibyamaganira kure, imwita umunyabinyoma.
Mu by’ukuri, ibihuha bijya bigaruka ku buzima bw’ingo z’ibyamamare ni ibisanzwe, aho bivugwa ko batandukanye cyangwa hari ibibazo bafite, nyamara na bo bakabihakana cyangwa bakabyemeza.
Usibye urugo rwa Trump na Melania rwagezwe intorezo , urwa Barack Obama n’umugore we Michelle Obama rwagiye rugerwa intorezo kenshi ndetse hagatangazwa n’amakuru yagenda avuga ko batandukanye nubwo byarangiraga bigaragaye ko ari ibihuha bidafite ishingiro .
Kugeza ubu, Donald Trump arajwe ishinga no gushaka uko yaba umuyobozi w’Isi ushobora kugira uruhare mu guhuza ibihugu bifitanye amakimbirane, ndetse no gushaka uko yahagarika intambara ya Ukraine na Russia.